Umunyeshuri wigaga muri muri Koleji ya Nkanka mu Karere ka Rusizi, yirukanwe burundu n’ubuyobozi bw’iri shuri bumuhora kuba ku wa 14 Gashyantare (ku munsi w’abakundana) yarerekanye umukobwa bakundanaga.
Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko wigaga Ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB), yirukanwe mu gihe yiteguraga gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye.
Amakuru avuga ko Saint-Valentin yahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uwo musore, bituma akoresha ibirori mu ibanga rikomeye atumiramo abandi bahungu 15 na bo bafite abakunzi mu bakobwa bigana muri icyo kigo.
Abatumiwe na bo buri wese yazanaga n’umukunzi we, muri ibyo birori byabaye mu gihe abandi banyeshuri bari bagiye gufata ifunguro rya nimugoroba.
Umuyobozi wa Koleji ya Nkanka, Mbonabucya Cyiza Modeste, yabwiye Imvaho Nshya ko batunguwe n’iyo myifatire y’abanyeshuri.
Yavuze ko inkuru y’ibyo birori yamenyekanye ubwo abashinzwe imyifatire y’abanyeshuri bagenzuraga uko abana barya muri iryo joro, babonye harimo ababura benshi bibatera ikibazo.
Ngo bahise batangira kuzenguruka ikigo babashakisha, babagwaho bari rimwe mu mashuri, ibirori bigeze aho umusore yerekana uwo mukobwa nk’umukunzi we anamuha impano.
Mbyayingabo yakomeje agira ati: “Umwe mu bayobozi yarabakingiranye, tubabaza ibyo barimo, batubwira ko bari mu munsi w’abakundana bateguye, dutangira gusesengura iyi myitwarire. Ku wa 19 Gashyantare twafashe icyemezo cyo kwirukana uriya wakoresheje icyo kirori, cyane ko butari ubwa mbere acika ikigo. Yari yarihanangirijwe bwa nyuma n’ababyeyi be barabisinyira ko niyongera ayo makosa azirukanwa burundu.”
Yaboneyeho gushimangira ko agakungu k’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa kari mu makosa azwi yirukanisha abanyeshuri muri icyo kigo.
Uyu muyobozi ubwo yabazwaga ikosa uriya musore yakoze ryamwirukanisha burundu kandi yiteguraga ikizamini cya Leta, yasubije ko “Ni menshi. Irya mbere ni ugucika ikigo akajya kugura amandazi hanze yacyo ari bukoreshe muri ibyo birori. Irya 2 ni ukwinjiza ibiryo cyangwa ibitemewe mu kigo kuko ashobora kuzana ibihumanye, ingorane byadukururira namwe murazumva.”
Yakomeje agira ati: “Ikosa rya 3 ni ukudekarara (déclarer) urukundo mu kigo kandi iby’inkundo mu mashuri ntibyemewe rwose, namwe ubwanyu muzi ingorane bishobora gukurura zirimo ubusambanyi abantu batarebye neza, gutwara inda zitateganyijwe bikurikiraho,n’izindi ngaruka. Irindi kosa ni ugukoresha ibirori mu kigo ubuyobozi butabizi.”
Abajijwe impamvu hirukanywe umwe, yasubije ko hirukanywe nyirabayazana wabyo, wari unasanganywe indi myitwarire mibi, abandi barimo uwo mukobwa wagaragajwe nk’umukunzi uwo munsi, batumwa ababyeyi.
Yavuze ko uyu musore atasaba imbabazi ngo ababarirwe kuko yarenze ihaniro, ahubwo ko yajya gushaka ishuri ahandi cyane ko n’amalisiti y’abazakora ikizamini cya Leta atarakorwa.
Umunyeshuri wirukanwe avuga ko yumva nta cyaha yakoze cyamwirukanisha burundu, asaba akarere kumurenganura akagaruka mu masomo.
Ati: “Ikosa nemera ni ugukorera ikirori mu kigo bitemewe. Nateguye umunsi wanjye w’amavuko, bagenzi banjye bambwira ko nta wundi mwaka tuzongera guhura twese, bankorera ikirori. Buri wese yatanze amafaranga 500 tugura amandazi muri kantine y’ishuri tunatekesha icyayi utujerikani tubiri. Mu banyeshuri 33 buri wese yari yemerewe amandazi 4 n’igikombe cy’icyayi. Sinigeze ntoroka ikigo.”
Yavuze ko atigeze yerekana umukunzi kuko n’uwo mukobwa atari we wamutumiye ahubwo yatumiwe na mugenzi we wari usanzwe azi ko bari inshuti.
Ati: “Nta rukundo rundi dufitanye, ni ubucuti busanzwe butanakomeye sinzi impamvu babiremereza. Kunyirukana burundu numva nararenganye cyane. Nk’ubu nari mfite inzozi zo kuba ingabo y’igihugu. Banyirukanye baba banahombeje Igihugu cyane, kandi aho bigeze nta handi nabona ishuri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne-Marie, yabwiye Imvaho Nshya ko batari bazi iyo nkuru, ariko ko abanyeshuri batajya bakora amakosa ngo amategeko nakurikizwa akarere kanjye gusaba imbabazi.
Ati: “Kwaba ari ugukurura uburara kandi muzi ko hari n’amashuri abana barengera bakanishora mu busambanyi ku ishuri. Ni hakurikizwe icyo amategeko y’ishuri ateganya jye numva nta kirenze icyotwakora.”