Umukobwa witwa Nyirabaziki Christine bakunze kwita Mariyauri mu kigero cy’imyaka 20 yasanzwe yapfuye yimanitse mu mugozi bikaba bikekwa ko yiyahuye mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye ni uko uyu mukobwa yabonywe n’umuntu watundaga amabuye yo kubaka mu nzu yo hanze arebye asanga yapfuye amanitse mu mugozi.
Uyu mukobwa yabaga kwa Muramu we, ibyabaye nta muntu n’umwe wari uri muri urwo rugo kubera ko bari bagiye ku bitaro kubyara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Shagasha, Uwizeye Andre yahamirije Umuseke aya makuru.
Ati “Byabaye ku mugoroba saa kumi n’igice, nibwo Umuyobozi w’Umudugudu yampamagaye ambwira ko hari umuturanyi wagiye muri urwo rugo asanga uwo mukobwa amanitse mu mugozi.”
Akomeza avuga ko muri urwo rugo” Nta wundi muntu wari uhari kuko mukuru we yagiye kubyara, umugabo wo muri urwo rugo yari yagiye mu kazi akora kuko ni umumotari.” Ntago haramenyekana impamvu nyamukuru yabiteye, umurambo wahise ujyanwa kwa muganga.