Mukahakizimana Christine w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Bugarura, Umurenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cyo guta mu bwiherero umwana yari amaze kubyara.
Amakuru Imvaho Nshya yahawe n’umuturanyi w’uwo muryango avuga ko uwo mukobwa warinze abyara ataremera ko atwite, ngo nyina yamubonanye ibimenyetso by’uko yaba atwite abibwira se, abimubajije umukobwa amubwira nabi cyane, amubaza niba ari we wayimuteye kugira ngo amubwire ko atwite, akavuga ko nta nda afite ahubwo yumva yararozwe.
Ati: “Yari yasigaye mu rugo wenyine nyina yagiye kuri butiki gucuruza kuko we ntiyari akijyayo avuga ko nta ntege afite kubera uburozi yariye, bigeze mu ma saa yine n’igice z’igitondo umuturanyi we yumva uruhinja rurize, ruririye muri urwo rugo igihe gito ntirwongera.
Yagiye kureba asanga ni uwo mukobwa warubyaye yarutaye mu bwiherero na we aburyamyemo kuko byari byamunaniye kuhava, uwo muturanyi ahamagara abandi baramuterura bamurambika mu gikoni aba ari ho aryama.’’
Avuga ko bahamagaye ubuyobozi bukahagera, kuko bwari butangiye kwira hagafatwa umwanzuro ko umukobwa ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nkombo, ubwiherero bugafungwa bugafungurwa bukeye ngo barebe koko ko umwana yatawemo n’ubwo byanagaragazwaga n’amaraso yari hejuru yabwo.
Akomeza avuga ko umukobwa yagejejwe ku kigo nderabuzima cya Nkombo bagasanga yabyaye neza, n’igihe cyo kubyara cyari kigeze nubwo atwite atigeze ajya ku gipimo. Mugitondo bakuyeho urubaho rumwe rw’ubwiherero uruhinja bahita barubona rwapfuye, ari umwana w’umuhungu, umurambo bawujyanana na nyina ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma na bo bemeza ko uwo mukobwa ari we warubyaye akaruta mu bwiherero.
Ati: “Bahise barushyingura, nyir’ugukora iryo shyano ashyikirizwa RIB, sitasiyo ya Kamembe, ubu ni ho afungiye, ari kubibazwa.’’
Yavuze kandi ko uwo mukobwa yarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yanga gukomeza atari ubushobozi bwari bubuze kuko se yigisha mu mashuri abanza, akanagira butiki acuruza itari kumuburira amafaranga y’ishuri, ahubwo yasaga n’uwabananiye kuko banamwohereje mu mujyi wa Rusizi kwiga imyuga, ntiyayirangiza, aragaruka, abyaye yasimburaga se muri iyo butiki igihe yagiye ku kazi na nyina adahari.
Umwe mu bavandimwe be na we wavuganye n’Imvaho Nshya, yavuze ko batunguwe no kumva ngo yabyaye ata uruhinja mu bwiherero mu gihe we yavugaga ko nta nda afite n’ubivuzeho akamutukagura cyane kugeza ubwo bamwihoreye bibwira koko ko ari amarozi.
Ati: “Iyo atagenda aduhakanira anatuka umubajije tuba twaranamenye uwamuteye iyo nda, akanagirwa inama yo kutayikuramo kuko si we wa mbere ubyaye, nta mpamvu yo kwica gutyo umuziranenge utazi icyo azira, na we bikamugiraho ingaruka zo gufungwa no guhora yumva hari icyo yishinja mu buzima.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Ndagijimana Damien yemereye Imvaho Nshya ayo makuru, avuga ko koko umukobwa yabyaye agata uruhinja mu bwiherero, akaba yafashwe arimo kubibazwa, uruhinja rwahise rushyingurwa, akavuga ko ari ishyano uwo mukobwa yakoze ryo kwihekura, ko yihemukiye akanahemukira Igihugu.
Ati’’ Ni byo,byarabaye kandi twese byaratubabaje kuba umwana w’umukobwa yihekura kuriya, ariko yashyikirijwe inzego z’umutekano ngo abazwe icyabimuteye, ukuri kose ni ho kuzagaragarira.’’
Yasabye abangavu kwirinda ingeso mbi zibakururira ingorane nk’izo, bakirinda ubusambanyi, n’ubugiyemo akibuka kwikingira,ubyaye akemera kurera kuko kwica uruhinja nka kuriya bihanirwa bikomeye.
N’ababyeyi bagasabwa kujya bakurikiranira hafi abana babo, uwo babonyeho ibimenyetso byo gutwita, nubwo we yabihakana hagakoreshwa ubundi buryo bimenyekana, akagirwa inama, ntazahohotere uwo abyaye.