Ahagana ku isaha ya saa yine z’igitondo mu mujyi wa Rusizi umusore usanzwe ari umujura yibye umuvuzi gakondo amafaranga ayamuzanira ari kurira bikomeye ndetse anamusaba imbabazi.
Uwo muvuzi gihanga yitwa Dr. Kigoma wo mu Gisaka, yari mu Mujyi wa Rusizi agiye kugura ikintu muri alimentation, ashatse amafaranga ngo yishyure arayabura, asanga bayibye.
Ako kanya yahise akora ku miti ye, avuga ko agiye guhamagara uwamwibye. Umujura yahise aza yiruka ataka ashakisha uwo yibye ngo amusubize ibye.
Dr. Kigoma yabwiye Umuseke uko byagenze ati ”Nagiye muri “alimentation” (aho bagurira ibintu bitandukanye) kugura imbuto, nshatse amafaranaga ndayabura nsanga ikofi bayibye harimo Frw 12,000 n’andi mafaranya ya Congo 10,000 kubera ko Abanya-Gisaka batibwa, mpita nkora ku miti nkoresha abantu bambwira ko igisambo kiri gutaka ndahagera umujura ampa ibyange!”
Yakomeje avuga ko afasha abantu batandukanye mu Rwanda no hanze y’u Rwanda, asaba abantu bamwiyitirira kubireka. Uyu muganga gakondo yavuze ko atihanganira inkozi z’ibibi cyane cyane abajura.
Ati ”Ntabwo nica ndakiza. Iyo bakujyanye ibyawe ndabigaruza. Mperutse kuva muri Afurika y’Epfo hari umukobwa wari ufite imyaka isaga 50 nta mugabo afite, naramuvuye ampa telefoni nka cadeau yanampaye imodoka ya V8 ndayigira.”
Uyu mugabo yavuze ko akorera Rusumo, Kirehe, Kibungo na kayonza. Ababonye uriya mujura bavuze ko akimara gutanga ikofi y’abandi yagiye yiruka Ashima Imana ko ahavuye amahoro.