Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bababajwe n’umugabo wituye umugore we kumukubita nyuma yuko aje kumwishyurira amafaranga yari yabuze agafatirwa mu kabari, akavuga ko yamuhoye kuba yamusuzuguje abandi bagabo.
Umunyamakuru wageze ahabereye iki kibazo, yasanze abaturage bahuruye, yasanze uyu mubyeyi ari kurira ayo kwarika nyuma yo gukubitwa n’umugabo we.
Ati:“Byabaye ngombwa ko mwishyurira maze kumwishyurira biba ngombwa ko avuga ko njye ndamusuzuguje mu bandi bagabo ngo ubwo ningende mpite mba indaya y’uriya mugabo upima inzoga.”
Uyu mubyeyi we yavuye mu rugo yumva ko agiye gukura umugabo we mu isoni aho kugira ngo abimushimire ahubwo aba ari we umukoza isoni amukubitira mu ruhame imbaga yose ireba.
Uyu mugabo wari waganjijwe na kamanyinya, ashinja umugore we ahubwo kuba yamukubitishije muri aka kabari. Ati:“Ntabwo yaje kuntabara ahubwo yaje kundega.”
Nyamara abaturanyi bo bemeza ko uyu mugore yahohotewe kuko yaje kwishyurira uyu mugabo we wari wafatiriwe, avuye no mu murima yiriwe ahinga wenyine nyamara uyu mugabo yari yiriwe yinywera inzoga.
Umwe ati:”Aba baturage bavuga ko uyu muryango uhora mu ntonganya za buri munsi, ariko ko ikibazo ari umugabo udashobotse”.