Mu gihe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yahagaritse imikino y’amahirwe ikinirwa ku mashini bakunze kwita ibiryabarezi, kuva mu mpera z’umwaka ushize, abo mu Karere ka Rusizi baracyakomeje kubibyazaza umusaruro.
Nyuma y’ifungwa ry’izi mashini zijyamo ibiceri mu gihe cy’imikino y’amahirwe, bamwe mu bazikoreshaga bishimiye uyu mwanzuro bitwe n’uburyo byabahombyaga.
Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rusizi, abaturage baracyabikoresha bashakisha amahirwe y’ubuzima. Mu murenge wa Kamembe ni hamwe mu hari utubari twinshi turimo ibiryabarezi ku buryo abantu baba babikinira ku mugaragaro.
Abatuye muri uyu Murenge babwiye IGIHE ko batari bazi ko ibiryabarezi byahagaritswe. Ati “Ntabwo hano ibiryabarezi byigeze bihagarikwa na rimwe; ubuse uriya uvuye aha si Mudugudu wagikinaga? Mu mwanya na Gitifu w’Akagari urabona yinjiye aha abantu barimo kugikina kandi ntacyo ari bubivugeho.”
Habiyambere Jean Marie Vianney, we avuga ko yumvise ko ibiryabarezi byafunzwe ariko atajya yumva impamvu i Rusizi iyo gahunda idashyirwa mu bikorwa.
Ati “Narabyumvishe kenshi ariko hano i Rusizi abantu barabikina.”
Nubwo bamwe muri aba baturage bavuga batya hari n’abandi bemeza ko bazi neza ko uyu mukino utacyamewe.
Uwamariya Emeline,yavuze ko ibiryabarezi bidashobora gucika kubera ko abayobozi iyo bagiye kubifata aho biba bikinirwa banyira byo babaha ruswa.
Ati “Byacika gute se umuntu aza kubifata ngo abijyane bakamupfumbatisha akantu? Ino birakinwa ku mugaragaro ahubwo inkuru yaba ari ukubifata.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko ibiryabarezi bitemewe ndetse nta n’uwemerewe kubikina.
Ati “ Ntabwo byemewe buri wese arabizi kandi tujya tunabifata aho byagaragaye bikinwa, buriya ababikina babikora bihishe kandi iyo tubimenye turabifata tukabahana kuko nta muntu n’umwe wahawe uburenganzira bwo kubikina.”
Yongeyeho ko baherutse gukora umukwabo bafata ibiryabarezi 43 anavuga ko atahamya ko kuba bidacika ari uko abayobozi bahabwa ruswa kubera ko nta wapfa kwemeza koko ko bayihabwa.