Imodoka ya kompanyi ya Volcano Express ifite ibirango RAC 947X yitwaye harimo abagenzi babiri, igonga umumotari irenga umuhanda igwa mu manga.
Bamwe mu babonye iyi modoka iva aho yari iparitse babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru uko byagenze, bavuga ko bitabatunguye “ngo hari umuhanuzi wari warabivuze.”
Umwe mu babibonye akorera muri gare, yagize ati “Imodoka yamanutse nta mushoferi urimo. Iyi mpanuka amakuru narimfite ni uko ku wa Gatandatu washije hari umuhanuzi wahanuye ko hano hazamanuka imodoka ikangiza byinshi”.
Undi muntu wabirebaga biba, yavuze ko uko byari bimeze hakaba nta muntu wabiguyemo ari ibitangaza.
Ati “Hano habaye impanuka, imodoka iturutse muri gare umushoferi yari ashyizemo firiyame ivamo, ikomeza mu mubande. Ni ibitangaza abantu twabakuyemo nta wapfuye”.
Abantu batandukanye basanzwe bakorera imirimo muri gare ya Rusizi, bemeje ko ubuhanuzi busohoye kuko nta gihe kinini umuhanuzi ahanuye ko hazamanuka imodoka ikangiza byinshi.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yemeje ko iyi mpanuka yabaye. Uretse kuba abantu bari muri iyo modoka bakomeretse, ngo nta muntu wayiburiyemo ubuzima.
Ati “Nibyo iyo mpanuka yabaye, imodoka Coaster itwara abagenzi muri gare ya Rusizi icika firiyame iragenda ikubira amarembo ya gare arashwanyuka, igonga umumotari irarenga yatangiriwe n’umugezi. Yari irimo abantu babiri, nibo bakomeretse n’uwo mumotari bajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe”.
CIP Mucyo, mu butumwa yatanze yasabye abashoferi kugira amakenga mu gihe baparitse imodoka.
Abakomerekejwe n’imodoka uko ari batatu bajyanywe mu bitaro bya Gihundwe kwitabwaho n’abaganaga.