Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Nduhirabandi Benjamin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamihanda, Sinayobye Emmanuelna Niyonsaba Marie Rose abayobozi batatu bo mu Kagari ka Nyamihanda mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi.
Aba batawe muri yombi kuwa 30 Mutarama 2022, bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa agera 883000frw bagiye baka mu bihe bitandukanye.
Amakuru avuga ko hagati y’ukwezi kwa Gashyantare na Mata 2021, aba bayobozi batse ruswa abaturage bababwira ko bazashyirwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa amafaranga yari yatanzwe na leta mu kigega nzahura bukungu hagamijwe kuzahura ubucuruzi bwabo bwagizweho ingaruka na COVID-19.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB)Dr Murangira B Thierry, yaburiye abantu ko RIB itazihanganira ibi bikorwa.
Ati “RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakozwe icyaha nk’iki cyo kwaka abaturage ruswa, nta muntu ukwiriye kwakwa ruswa kugira ngo ashyirwe kuri gahunda y’abagenerwabikorwa leta iba yagennye.”
Yakomeje agira ati “Turasaba abayobozi b’ibanze nabo bireba kwirinda ibi bikorwa kuko ari ibikorwa biremereye, bigize ruswa kandi ko RIB itazabyihanganira,turasaba ngo bajye batanga amakuru mu gihe cyose hari umuyobozi ubatse amafaranga ngo bahabwe serivisi iyo ari yose. Nta muntu uba ukwiye kubihugikana ngo bahabwe serivisi baba baragenewe na leta.”
Kugeza ubu aba bayobozi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu gihe iperereza riri gukorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Nibaramuka bahamwe n’iki cyaha bazahanishwa gufungwa imyaka iri hagati y’Itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga yikuba inshuro kuva kuri eshatu n’eshanu z’agaciro k’indonke batse cyangwa bakiriye.