Kuri uyu wa gatanu tariki 08 Nyakanga 2022 mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye hagaragae imirambo ibiri y’umukecuru n’umusaza babanaga bikekwa ko bazize icyobo cy’amashyuza kirimo umwuka (Gaz) idasanzwe.
Nkuko umnyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye yabitangaje yavuze ko iyo mirambo yasanzwe ahahoze amashyuza nubwo kuri ubu yakamye ariko ngo bari mu cyobo kiri hafi aho benshi bakunze kuvuga ko havamo umwuka udasanzwe dore ko ngo n’inyoni inyuze hejuru yacyo ihita ipfa.
Uyu mukecuru n’umusaza ngo bari basanzwe batunzwe no gutashya inkwi bakazigurisha ngo basanzwe aho hantu bapfuye bikekwa ko bari bagiye gutashya nkuko bisanzwe dore ko basanganywe n’ishoka muri icyo cyobo cyabgamo amshyuza gusa kuri ubu yari yarakamye.
Bikekwa ko bashobora kuba bishwe n’umwuka uba muri icyo cyobo no hafi yacyo kuko n’ubusanzwe nta muntu wari wemerewe kugera hafi n’icyo cyobo kubera Gaz ibamo ishobora kwica umuntu bityo ko bashobora kuba bahageze batazi ko bitemewe.
Bivugwa ko hafi yahoo hantu ngo hari Gaz ikurura abantu ku buryo bishobora guhitana n’ubuzima bwa muntu.
Nyuma yuko imirambo yabo ibonywe muri ayo mashyuza, Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB bahageze bakuramo iyo mirambo ngo ikorerwe isuzuma.