Paul Rusesabagina wamaze imyaka ibiri n’amezi afungiwe i Kigali kubera ibyaha by’iterabwoba yashinjwaga, yagaragaje ko kurekurwa kwe ari igitego yatsinze Leta y’u Rwanda.
Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ubw’u Bubiligi akagira n’uruhushya rumwemerera gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ibitero MRCD-FLN yagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu.
Muri Nzeri 2021, urukiko rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo gushimangira icyemezo cy’urukiko rwisumbuye cyo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba.
Muri Werurwe 2023, Rusesabagina wari ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge yarafunguwe, guverinoma y’u Rwanda isobanura ko hashingiwe ku mbabazi zatanzwe na Perezida Paul Kagame, zakurikiye ibaruwa uyu wari umugororwa yanditse asaba imbabazi.
Rusesabagina yarekuwe hashize igihe Leta zunze ubumwe za Amerika zisaba ko afungurwa, ndetse amaze kurekurwa Umunyamabanga wazo, Antony Blinken, yasobanuye ko byagizwemo uruhare n’imishyikirano yayobowe na Leta ya Qatar.
Ibi bisobanuro byose byaratanzwe ariko bamwe bakomeza gushimangira ko Rusesabagina yarekuwe ku bw’igitutu cya USA. Ni bwo Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda yasobanuye ko nta gitutu irekurwa rye ryashingiyeho.
Mukuralinda yagize ati: “Ese u Rwanda rwagendeye kuri icyo gitutu? Oya, aho ni byo bigomba kumvikana. Kuba umuntu ashyiraho igitutu no kuba wakigenderaho ni ibintu bibiri bitandukanye. Igitutu iyo kiza gushyirwaho kigakora, akigera hano, Amerika yari kuvuga iti ’Mugire vuba mugarure uwo muntu’ si ko byagenze. Yashoboraga kuvuga iti ’Muribeshya mukohereza iyo dosiye mu bushinjacyaha ni akazi kanyu’. Niba baranagerageje kubikora si ko byagenze, ko Amerika itavuze iti ’turababujije ntijye mu rukiko’”.
Rusesabagina arigamba intsinzi
Rusesabagina kuri uyu wa 14 Kamena 2023 yatangiye ubutumwa bw’amashusho mu nama y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ya Oslo Freedom Forum, ku nshuro ya mbere avugira mu ruhame ibijyanye n’ifungwa hamwe n’ifungurwa rye.
Muri aya mashusho dukesha CNN, yumvikana abwira impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zitabiriye iyi nama ati: “Uyu munsi ndidegembya kubera ijwi ryanyu. Ndishimye kandi ntewe ishema no kubagezaho ijambo. Iki gihe mu mwaka ushize nari muri gereza. Mwumvise inkuru yanjye ku mukobwa wanjye witabiriye Oslo Freedom Forum. Mwese mwihurije hamwe, musaba ko ndekurwa n’izindi mfungwa za politiki.”
Yakomeje abwira izi mpirimbanyi ko umuhate wazo watanze umusaruro, bose babona intsinzi. Ati: “Kandi kuri njye, mwaratsinze. Kurekurwa kwanjye kurerekana ko iyo muhagaze ku cyo mwemera, iyo mwihurije hamwe, mukagendera mu mahame y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu na demukarasi, muratsinda.”
Rusesabagina ubwo yafungurwaga, yabanje gucumbika muri ambasade ya Qatar i Kigali, akomereza i Doha, avayo ajya mu rugo rwe ruri muri USA. Mu ibaruwa isaba imbabazi, yari yaranditse ko atazongera kuvuga kuri politiki y’u Rwanda.