Umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN wongeye kubura umutwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Congo (RDC), nyuma yo kuzahurwa n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa RDC na Paul Rusesabagina wawushinze.
Ubwo Rusesabagina yarekurwaga ku mbabazi za Perezida muri Werurwe 2023, nyuma y’imyaka isaga ibiri afungiye mu Rwanda ku byaha by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abaturage, kimwe mu byo yijeje ni uko atazongera kwivanga mu bikorwa bya Politiki n’ibindi bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iryo sezerano yahaye Amerika na Qatar byamwishingiye ngo ahabwe imbabazi, ntabwo yigeze aryubahiriza kuko nyuma y’iminsi mike asubiye muri Amerika, yasubukuye inama n’ibikorwa byo gushakira amikoro FLN.
Amakuru yizewe Igihe dukesha iyi nkuru ifite, ni uko Leta ya Congo yinjiye mu bufatanye na FLN muri Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo uwo mutwe wiyongere kuri FDLR isanzwe ikorana byeruye n’igisirikare cya Congo.
Ingingo y’ubu bufatanye yanazamuwe n’uruhande rw’u Rwanda mu nama iherutse kubera i Luanda muri Angola, igahuza intumwa z’u Rwanda n’iza RDC ngo bahoshe umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda rwagaragaje ko bigoye kwizera uruhande rwa Congo, kuko bava mu nama bakajya gukora ibitandukanye. Aha batanze urugero rw’aho uhereye ku nama ya gatanu yari yabahuje mu Ukwakira 2024, kugeza tariki 25 Ugushyingo ubwo bongeraga guhura, RDC yari imaze gukora ibikorwa 27 bivuguruza ibyaganiriwe i Luanda.
Mu byo iki gihugu gishinjwa, ni ugufasha umutwe wa FLN ukava mu gace ka Fizi muri Kivu y’Amajyepfo, ingabo zawo zikaza hafi y’umupaka w’u Rwanda mu gisa nko kwitegura kurutera.
Aya makuru bivugwa ko yagejejwe ku muhuza w’u Rwanda na RDC, ariko ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner yabazwaga icyo abivugaho, yasubije ko ntacyo yavuga kuko bitari ku murongo w’ibyigwa.
Rusesabagina akimara gufungurwa ku mbabazi za Perezida, yahise akomeza ibikorwa byo gushakira amafaranga FLN ndetse we ubwe yagiye yumvikana kenshi avuga ko atazarekeraho politiki.
Hari amakuru y’uko u Rwanda rwabimenyesheje Amerika atuyemo ndetse runagaragaza ko bihabanye n’ibyo yasezeranye arekurwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe aherutse kubwira RBA ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zizavaho ariko rubonye ibimenyetso simusiga by’uko umutekano warwo udashobora guhungabanywa n’ibibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Hagati ya 2018 na 2019 nibwo FLN yagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda. Ni ibitero byiciwemo abaturage icyenda, abandi birabahungabanya bikomeye, abandi bakurizamo ubumuga budakira, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo, indi iratwika.