Urukiko rw’ubujurire rumaze gutegeka ko Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25, Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara agafungwa imyaka 15.
Rwabahamije ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ku bice bikoze kuri Pariki ya Nyungwe mu mwaka w’2018 n’2019.
Urukiko Rukuru tariki ya 20 Nzeri 2021 rwari rwarakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, rukatira Sankara igifungo cy’imyaka 20 ku mpamvu nyoroshyacyaha.
Ntabwo Rusesabagina yigeze yitabira ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha kubera ko kuva muri Werurwe 2021 yatangaje ko atazongera kwitabira iburanisha ryari rigeze hagati, kubera ko ngo atiteze ubutabera mu Rwanda.
Sankara we mu bujurire yatanze, yasabye urukiko kumugabanyiriza igihano, kikagera ku gito gishoboka cy’imyaka itanu, abishingira ku kuba yarafashije ubutabera kubona amakuru bwifashishije muri uru rubanza.
Rusesabagina yabaye Umuyobozi Mukuru w’ihuriro MRCD rishamikiyeho umutwe wa FLN, Sankara aba Umuvugizi w’uyu mutwe.
Urukiko rw’ubujurire kandi rwakatiye Angelina Mukandutiye w’imyaka 71 y’amavuko igifungo cy’imyaka 20 rumaze kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba. Tariki ya 20 Nzeri 2021, urukiko rukuru rwari rwakatiye Mukandutiye igifungo cy’imyaka itanu ku mpamvu nyoroshyacyaha rwashingiye ku kuba ari ubwa mbere yari aburanishijwe mu rukiko.
Ariko Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka 20, bwarajuriye, bumenyesha urukiko ko n’ubwo urukiko rukuru rusobanura ko ari ubwa mbere ageze mu nkiko, mu 2008 yari yarakatiwe igihano cya burundu y’umwihariko n’urukiko Gacaca, aho yahamijwe ibyaha bya jenoside adahari.
Urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 4 Mata 2022 rwahaye ishingiro ubujurire bw’Ubushinjacyaha, rusanga Mukandutiye adakwiye koroherezwa icyaha, rwemeza ko agomba gukatirwa igifungo cy’imyaka 20, aho kuba imyaka 5 yari yarakatiwe n’urukiko rukuru.
Umwanditsi w’urukiko yabivuze ati: “Kuri Mukandutiye Angelina nk’uko byagaragajwe haruguru, imwe mu mpamvu nyoroshyacyaha yemejwe n’urukiko rubanza, yatumye Mukandutiye Angelina agabanyirizwa igihano ni ukuba ari ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko, nyamara byagaragaye ko ku wa 23 Ugushyingo 2008, urukiko Gacaca rw’umurenge wa Rugenge, akarere ka Nyarugenge rwakatiye Mukandutiye Angelina igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko.”
Yakomeje asobanura umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire, ati: “Urukiko rw’ubujurire rurasanga hashingiwe ku ngingo ya 52, igika cya 1 n’icya 3 by’itegeko Nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Hashingiwe ku biteganya n’iyi ngingo muri ibyo bika, Mukandutiye Angelina agomba guhanishwa igihano ntarengwa cyateganyijwe n’itegeko ku cyaha yahamijwe kuko iki cyaha ari n’isubiracyaha. Ni ukuvuga igifungo cy’imyaka 20.”