Ibi Abanyamuryango babyijeje abakandida ba FPR inkotanyi ubwo bari mugikorwa cyo kwamamaza kuri uyu wagatanu igikorwa cyabereye mu murenge wa Rurembo.
Mu birango bitandukanye by’umuryango w’FPR Inkotanyi abaturage batuye uyu murenge bari bahuriye ku ikibuga cy’urwunge rw’amashuri cya saint Paul baje kwamamaza abakandida depite batanzwe n’umuryango FPR inkotanyi babizeza ko bazatora ku gipfunsi ndetse bakirinda imfabusa.
Morare yo kurwego rwo hejuru ,bafifashijwemo n’abasore n’inkumi babarizwa mukiswe agakundi muriro ka Rurembo bafatanyaga n’abaturage mugusubiramo indirimo zitandukanye zivuga ibigwi by’ umukandida wa RPF Inkota ndetse bamwizeza kuzamutora bose ijana ku ijana.
Umwe mubaturage watanze ubuhamya yavuzeko yageze kuri byinshi abikesha umuryango FPR Inkotanyi aho yacururizaga mu murenge wa Rurembo akaza gutera intambwe akaba asigaye akorere ibikorwa bye mu mujyi wa musanze umwe mu mijyi yunganira Kigali.
SIMWENZWE Pascal umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza waje nk’ ushinzwe guhuza ibikorwa byo kwamamaza kuri iyo site yashimye ubwitabire abaturage bo mu murenge wa Rurembo bagaragaje ndetse abasaba kuzatora neza bitorera umukandida wa FPR inkotanyi n’abadepite batanzweho abakandida n’uyu muryango.
Bashimye gahuinda yagirinka bagejejweho n’umuryango