Ku munsi w’ejo tariki 19 Mata 2023 ni bwo hakwirakwiye inkuru y’umunyamakuru wa Radio ikorera mu karere ka Rusizi ya Country FM watangarije kuri radio ko ubuyobozi bwayo bumwambuye amafaranga akaba abayeho nabi byatumye anafata icyemezo cyo kudasohoka batamwishyuye.
Mu majwi yacicikanye hirya no hino ku mbuga nkoranyamabaga uyu munyamakuru Yves Nkuyemuruge avuga ko abanyamakuru bakorera ubuvugizi rubanda ndetse ko nawe ahisemo kwikorera ubuvugizi.
Ati: “Icyatumye mfata kiriya cyemezo nabonaga mu nzu bimeze nabi ndi guseba muri rubanda ndibaza nti niba umunyamakuru akorera ubuvugizi abaturage kuki njye ntakikorera ubuvugizi”
Akomeza avuga ko yabanje kuvugana n’uyoboye radiyo amubaza iby’ayo mafaranga y’amezi ane ariko ngo abona atamwitayeho nyuma amubwira ko yavugana na nyiri radiyo ariko nawe kumubona biragorana.
Uyu munyamakuru utuye mu karere ka Ngoma ngo yabyutse mu gitondo azinga ibye yerekeza ku kicaro cy’iyi radiyo arabivuga dore ko yari anamaze iminsi ngo abateguza ndetse ko aranahava ari uko bamwishyuye aye.
Mu kiganiro yagiranye na BB FM yavuze ko bamurimo umushahara w’amezi ane ndetse ko ngo bamuhaye ibihumbi ijana arabyanga kuko bamurimo ibihumbi magana acyenda.