Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yibasiye Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016; nyuma y’uko Ishimwe Dieudonné ’Prince Kid’ wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze gukatirwa igifungo.
Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira ni bwo Prince Kid yakatiwe imyaka itanu y’igifungo anacibwa ihazabu ya Frw miliyoni 2, nyuma yo guhamywa ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwari rumaze gusoma umwanzuro w’urubanza uyu mugabo yaregwagamo; Nkundineza yikomye Miss Mutesi Jolly avuga ko “yakunze kuryama muri uru rubanza agakoresha imvugo ziciriritse zo kwihenura no kujinyora”, ibyo yahereyeho ashimangira ko bishoboka ko uriya mukobwa “yari afite izindi mbaraga yizeye.”
Yakomeje agira ati: “Ntunguwe no kumva ko Col (Rtd) Jeannot Ruhunga [ukuriye RIB] ari we wasabye ko hafatwa amajwi ya Prince Kid, akabisaba umushinjacyaha mukuru; ni ukuvuga ngo ni ama-institutions.”
Yavuze ko Miss Mutesi Jolly ahamya ko afite imbaraga zidasanzwe atazi aho ziva “yari azi neza ko Prince Kid ari bufungwe”.
Nkundineza yavuze ko Miss Jolly “ni akandare”, ashimangira ko kuba Ishimwe yakatiwe imyaka itanu y’igifungo ari igikorwa cyateguwe n’uriya mukobwa.
Nkundineza mu buryo busa n’ubwibasira Mutesi Jolly, yamucyeje ku bw’ibyo yita kuba yashoboye gufungisha Prince Kid.
Ati: “Ishyuka Mutesi Jolly. Urishimye? Urumva umeze ute? Ugiye kunywa Hennessy? Ugiye kunywa amarula? Ugiye gukora Party? Ikintu ukora cyose uryoherwe. Enjoy! Reka mvuge nti ’enjoy’, uramugaritse nta kundi. Komeza inzira watangiye wicika intege, ariko umutima mutindi ushibukana nyirawo.”
Nkundineza yiyongereye ku bandi batari bake bibasira Miss Jolly bamushinja kuba ari we uri inyuma y’ifungwa rya Prince Kid.
Uyu mukobwa mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko “birababaje cyane kubona bamwe mu bagambanyi, inyamaswa n’abakoze ihohoterwa bihuza ngo bacecekeshe abakobwa bakiri bato baharanira uburenganzira bwabo.”
Yakomeje agira ati: “Wowe wakorewe icyaha, ibi byageragejwe inshuro nyinshi kandi bizakomeza kubaho, ariko turakumva kandi turi kumwe nawe. Komeza ube intwari, ukomere ushikame, abo bagukanga ntacyo bazagutwara (Ziramoka ntiziryana).”
Mutesi yavuze ko abakobwa n’abagore badakwiye gutinya ibikangisho byose mu gihe baharanira imibereho myiza y’abazabakomokaho mu bihe biri imbere.