Umushoferi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, WASAC Group, witwa Murwanashyaka Eric, aratakamba nyuma y’aho amaze amezi atatu ahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11 (Frw 11,260) kandi akaba yarategujwe ko bizamara amezi 27.
Murwanashyaka ukorera mu ishami rya Musanze agaragaza ko agomba guhembwa Frw 173,555 ku kwezi, ariko ko mbere y’uko amugeraho, guhera muri Kanama 2023 kibanza kumukata Frw 86,778 na Banki yafashemo inguzanyo ikamukata Frw 75,517.
Uyu mushoferi yasobanuriye BWIZA ko abakozi bashinzwe imishahara muri iki kigo akorera bamukata amafaranga “ku ngufu”, mu buryo bumugoye kandi batarabyumvikanyeho, bishingiye ku makosa bakoze.
Inkomoko y’iki kibazo ni amafaranga 2,319,509 WASAC ivuga ko yahaye Murwanashyaka muri Gicurasi 2021 n’Ukuboza 2021 nk’imperekeza n’ikinyuranyo cy’imishahara bishingiye ku iseswa ry’ikigo EWSA yari abereye umukozi.
Iki kigo kivuga ko cyahaye Murwanashyaka aya mafaranga mu gihe cyari cyaramuhaye n’andi Frw 4,000,370 nk’imperekeza n’ikinyuranyo ku mishahara. Kiremeza ko cyibeshye, kimwishyura kabiri, na we “ntiyaba inyangamugayo” ngo abivuge.
Byageze aho tariki ya 30 Gicurasi 2023 Umuhumuza Gisèle wayoboraga WASAC yandikira Murwanashyaka, amubwira ati: “Nk’umukozi tugikorana ntiwagombaga gufata amafaranga inshuro ebyiri kuko wari umaze gufata 4,000,370 Frw watsindiye mu rubanza, bityo rero ukaba usabwa kwishyura 2,319,509 Frw bitarenze 05/06/2023.”
Nyuma yo kumara ukwezi atishyuye aya mafaranga nk’uko yabisabwaga n’umuyobozi w’iki kigo, Murwanashyaka yatangiye gukatwa ku mushahara w’ukwezi tariki ya 30 Kanama 2023, bikaba biteganyijwe ko azamara amezi 26 agikatwa, mu kwa 27 agakatwa Frw 63,281. Ngo ni mu gihe na banki izaba ikimukata.
Murwanashyaka we aremeza ko ikinyuranyo cy’umushahara yagombaga kwishyurwa ari Frw 3,080,370, hakiyongeramo Frw 100,000 y’ikurikiranarubanza na Frw 500,000 y’igihembo cya avoka nk’uko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabitegetse WASAC tariki ya 17 Ukuboza 2020. Hiyongereyemo imperekeza, aravuga ko yagombaga kwishyurwa igiteranyo cya Frw 6,129,192.
Uyu mushoferi utemeranya na WASAC ku mubare w’amafaranga y’imperekeza n’ikinyuranyo ku mushahara yagombaga kwishyurwa, aravuga ko yasabye iki kigo ko bicarana bagakora “ibarura” kugira ngo bumvikane ku mubare nyawo, ariko ngo ntabwo kibishaka.
Tariki ya 30 Ukwakira 2023, Umuyobozi wa WASAC Group, Prof. Munyaneza Omar, yandikiye Murwanashyaka “amusubiza bwa nyuma”, amumenyesha ko “yumvikanye” n’Umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyarugenge ko bikwiye ko akomeza gukatwa aya mafaranga.
Prof. Munyaneza yagize ati: “Nkwandikiye bwa nyuma nkumenyesha ko kuba ukatwa ku mushahara wawe, bikubiye mu byo mwumvikanye n’Umugenzuzi w’Umurimo mu nyandikomvugo, bityo WASAC ikaba isanga nta karengane wakorewe nk’uko ubivuga mu ibaruwa yawe.”
Murwanashyaka arasaba ko mu gihe ikibazo cye kigishakirwa igisubizo, iki kigo cyajya kimukata Frw 20,000 ku kwezi, bigendanye n’uko na banki isanzwe imukata. Ngo byamufasha gukomeza akazi ke kandi agakomeza “kubaho byoroheje”. Naho ngo inyandikomvugo y’Umugenzuzi w’Umurimo wa Nyarugenge yabayemo kubogama, igaragaza ko yemeye ibyo atigeze yemera.
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 Umugenzuzi w’Umurimo mu karere ka Musanze yandikiye Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof. Munyaneza, amusaba kwitaba tariki ya 14 Ugushyingo 2023, akisobura ku kirego cyatanzwe na Murwanashyaka cyo ‘gukatwa umushahara kandi nta deni yahawe” n’iki kigo.