Ku rubuga rwa Twitter hakomeje intambara z’amagambo hagati ya Sadate Munyakazi, Semuhungu Eric n’umunyamideli Turahirwa Moses.
Mu minsi yashize ni bwo Moses yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram atuka Sadate, KNC ndetse na Rutangarwamaboko baherukaga kumushinja ubutinganyi no kumwamagana.
Nyuma yo gutukwa, Sadate ntiyaripfanye ahubwo na we yahise agira icyo avuga abinyujije kuri Twitter ye, agira ati: “Gutukwa n’umutinganyi kuko wamubwiye amabi akora mbona ntacyo bintwaye, Gusa nizere ko umuntu wanga ikibi atazongera kugana mu Kiyovu kugura imyenda kuko ishobora kuba iriho imyanda.”
Nyuma y’ubu butumwa bwa Sadate, Moses na we yavuze byinshi cyane asubiza Munyakazi Sadate wari umaze kumwibasira amwita umutinganyi.
Gutukana kw’aba bombi kwarakomeje bigera aho Sadate atangira guha ingero Moses z’ukuntu umutinganyi. Sadate ati: “Ariko shaaaa reka nkwibarize, Niba warabaye mu nka nk’uko ubivuga, waba uzi icyo bita IKIRAMBU niba ukizi ubona gitaniyehe IGITINGANYI?
Mu burakari bwinshi cyane Moses yamusubije agira ati: “Ndakizi mbona gisa nigitinganyi nkawe, n’ikindi uzabyara. Vana ubugambo aho uze tujye mumitsi wa rutinganyi we.”
Sadate yakomeje ashotora Moses, ati: “Sha reka nsune rwose, uwahize n’abagabo, agataramana na Nkubitoyimanzi ntiyahigana n’agatinganyi, ni nkuko nta mfura irya Ikirambu. Ese ubwo Pampers iguye byagenda gute?
Moses ati: “Nta mfura y’i Rwanda yataramana n’iyi myumvire itagira agenda, pamper se ninde wakubwiye ko ndi igitambambuga? Reka guta ibitapapfu jya mu isomero.”
Muri uko gutukana byaje kwivangamo na Eric Semuhungu udacana uwaka na Sadate aho yahise amwita imbwa.
Ati: “Munyakazi Saidath ufite amagambo nk’aya bagombozi icyo unshakaho uraza kongera kukibona njyewe sinjya nkangwa n’imirindi y’imbeba wa mbwa we isaziye ubusa igenda yanduranya imihanda yose.”
Sadate yahise amusubiza ati: “Ndimo kunyurwa nuko Abatinganyi murimo kurira igiti mwibagiwe kwambara Pampers! Igihe cyanyu cyo kwihishira no kwigira beza cyarangiye kdi erega ngo Ikibi ntikirara kabiri kandi ngo ntikirara bushyitsi.”
Semuhungu na we ati: “Nawe waciye imyeyo ntabwo uratangira kwambara izo pampers uvuga, none zirambarwa natwe? Ese wakwiyakiriye, utazi ko watinganaga na Songi Sky Hôtel no muri za sauna i Nyamirambo ninde? Ko tuba twakubikiye ibanga ntibivuze ko tea zawe tutazikenyereyeho.”
Intambara y’amagambo yo ikomeje gukara kuko nta n’umwe muri aba bose ushaka guhagarika ikiganiro, ahubwo bose baracyahanganye.