Umunyamakuru Abayo Yvette Sandrine umenyerewe mu byegeranyo binyura ku muyoboro wa YouTube ye, ndetse akaba yanakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko kompanyi ya Red Blue JD avuga ko ihagarariwe na Dushimimana Jackson yamwambuye hakiyongeraho kumwibasira hashingiwe ku kuba ari igitsina gore (sexual harrassment).
Abayo abinyujije ku muyoboro we wa YouTube, yagaragaje uburyo ngo yambuwe n’iyi kompanyi amafaranga agera kuri miliyoni na maganane (2,400,000frw), ndetse ngo hakiyongeraho ko uyu Dushimimana yamugenzeho amwibasira kuko ngo ari igitsina gore.
Atangira gukorera iyi kompanyi mu myaka hafi ibiri ishize, ngo yasezeranyijwe ko azahabwa amasezerano y’akazi mu gihe gito ndetse hiyongeraho ko azajya ahembwa umushahara runaka atigeze atangaza, ariko ngo iyo kontaro yaje gusanga irimo ubwikunde bwinshi ku kigo kuruta abakozi bwacyo.
Ati: “Nkisoma kontaro nasanze irimo ubwikunde bwinshi kuruta abakozi bayo. Si ndi injiji ku buryo nabyuka ngo Sando (Sandrine) ngo kora bino bintu ntabanje kubitekerezaho kabiri nararebye nsanga iyo Contract kuyisinya ari ukwishyira mu maboko y’abantu mu by’ukuri ntazagumana nabo kandi bisa n’ho nzagumana nabo ubuziraherezo.Mu by’ukuri njye nanze kuyisinya.
Yakomeje avuga ko adafite kontaro hafi aho ngo ayerekane, ariko ngo n’abazisinye ntabwo bazibahaga kuko ngo barazaga bakababwira ngo bashyireho amazina yabo na sinya, gusa we ngo yanze kubisinya, nyuma rero bitangira kuba bibi mu byerekeye imibanire yabo.
Icyakurikiye iyo mibanire n’uko ngo yatangiye kumwishyura nabi ntamuhembere ku gihe, ahitamo kumwicaza amubwira ko amusezeye agiye kwikorera ari nabwo ngo Jackson yahise amuseka amubwira ko atazabishobora kuko ari umukobwa.
Ati: “cyo gihe ndamwicaza nti ’Rero Jackson gukorana nawe birangora ariko ntabwo birimo gukunda. Twaganiriye kenshi ku buryo twakemura kino kibazo, byaranze, ndagiye.’ Ikintu cya mbere yakoze yaransetse aratembagara! Ati ’Uagiye? Ugiye ahagana he? Ugiye gukora ibiki?’ Ngiye kwikorera nzashinga YouTube channel mu minsi iri imbere bino bintu nkora, ibiganiro it’s my passion, nzabikora.”
Abayi avuga ko ngo yamubajije niba agiye gukora umuyoboro wa YouTube koko bya nyabyo, arangije amubwira ko atazi ibyayo, atazayibasha kuko ari umukobwa. Ibi ngo byaramubabaje yibaza impamvu yamukoresheje kandi ari umukobwa n’amafaranga yose yamwinjirije.
Uyu munyamakuru ngo byageze aho abitekerezaho agisha inama ababyeyi be ariko bamutera akanyabugabo. Nyuma y’ibyo ngo yakomeje kwikorera ariko akanishyuza amafaranga ye uyu wari umukoresha we ariko ngo ntamuhakanire ko ayamurimo ngo akanamuha n’igihe azaza kuyafatira ariko cyagera akamubura.Abayo akomeza avuga ko igihe cyaje kugera agasa n’uretse kumwishyuza ariko ngo yaje gusemburwa n’uko ngo ibiganiro yakoze akiri muri Red Blue JD bajyaga bongera bakabishyira kuri shene yabo kandi atakihakora bituma abibona nko kumwicira izina no kumupfobya cyangwa kuvogera umutungo we mu by’ubwenge.
Ikindi cyamubabaje ngo ni uburyoki, uyu Dushimimana yaje gushinga undi muyoboro ariko ngo akajya akora umutwe w’inkuru runaka ziganisha ku Mukuru w’Igihugu, byarangira akavuga ko ari Abayo wayikoze. Urugero ni nk’aho ngo hasohotse inkuru kuri iyo shene ifite umutwe ugira uti iti “Amayeri Abajepe barinda Perezida Kagame ku buryo n’umubu utamwegera” ndetse n’izindi nkuru zagiye zisohoka zimwitsaho maze ngo bikavugwa ko ari Abayo wazikoze.
Mu gushaka kumenya neza byimbitse iby’aya makuru aganisha ku kwibasirwa nk’umugore no kumwambura, Bwiza.com iganira na nyiri ubwite, Abayo, maze ashimangira ko ibyo avuga kuri Dushimimana ari ukuri. Abajijwe niba hari urwego yaba yarabigejejemo mbere y’uko abishyira kuri Shene ye ya YouTube, avuga ko yabanje kubinyuzaho kugira ngo abanze guhanagura icyasha ngo yatewe.
Ati: “Ikintu cya mbere cyari gikenewe muri iriya video ari na cyo nari ngamije, ni ukubanza gukiliyalinga(Clearing) izina ryanjye kuko gufata ngo hafashwe imodoka y’Umukuru w’Igihugu (umwe mu mitwe y’inkuru avuga ko yasohotse ku yindi shene akabyitirirwa) harimo ijwi ryawe, urumva ko ibyo bintu ari cyo kintu gikomeye nk’umunyamakuru. Noneho no kuvuga ngo amayeri Abajepe bakoresha, icyo kintu nic yo cya mbere ubundi muri iriya video nari ngamije kurenza n’iyo harassment(kunyibasira).”
Icyo kumwibasira cyo nk’umukobwa, avuga ko umutima we ukomeye atabifata nk’intege nke, ahubwo asanga ubikoze ariwe ufite ikibazo. Naho ngo kugana inzego z’ubutabera si uko yabinaniwe ahubwo ngo arimo ashaka ibindi bimenyetso bifatika kuko ibyo yakorewe ngo si we wenyine gusa hari n’abandi bakoranaga byabayeho.
Mu gukusanya andi makuru, Bwiza yavugishije undi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko na we yambuwe amezi agera kuri abiri, ariko ku bijyanye no kwibasirwa bishingiye ku gitsina yirinda kugira byinshi atangaza kuko ngo we yabaga akenshi yagiye gushaka inkuru ku rubuga (field).
Ati: “Ni ukuvuga ngo njyewe ndi umuntu wakoraga kuri Tere(terrain), Sandirine yakoreraga muri Bureau kwa boss ntabwo nakundaga guhura na boss cyane.” Ku byereyekeyo iyi mishahara ibiri iyo ngo yamwishyuzaga yamubwiraga ngo ejo bigakomeza gutyo kugeza abivuyemo ajya mu bindi bintu. Gusa yongeyeho ko na Sandrine na we yari yarabivuyeho ariko nyuma yo kubona ko bongeye gushyira ibiganiro yakoze na none kuri uwo muyoboro ngo ni bwo yongeye guhaguruka.
Dushimimana Jackson utungwa agatoki kuri icyo kibazo, yabwiye BWIZA ko kuba iriya nkuru ikomeye kandi kugeza ubu ngubu ngo akaba atazi impamvu ifatika yakozwe. Asanga ngo hari ibyo yavuga bityo akaba atari cyo gihe yakabivugiye. Gusa ngo yibaza impamvu umuntu uvuga ko bamwambuye akoresha inzira yo kwiha ubutabera.
Ati: “Niba umuntu yarakwambuye, niba umuntu yaraguhemukiye gutyo, why (kubera iki?) ukoresha uburyo bwo kwiha ubutabera? Why ibintu biri sensitive nk’ibyo binakomeye bituma muri sosiyete umuntu afatwa mu bundi buryo, bituma ikigo gita credibility (umwimerere) nta kindi kirego cyari cyarigeze kigira kimeze gutyo cyangwa ngo uvuge ngo ni ikigo gihora mu nkiko?”
Ku byerekeye ko Abayo yatangaje ibi mu rwihanaguraho icyasha, Dushimimana yavuze ko tari we wakabikoze kuko hari inzego zibikora zishinzwe kurenganura urengana. Avuga ko mu gihe umuntu yarenganye hari ibimenyetso atanga zikamufasha uwabikoze agakurikiranwa. Ikindi ngo byakabaye byiza mu gihe uvuga ko yarenganyijwe yagashyize ibimenyetso no mu nkuru mu gihe yaba yihaye ubutabera.
Dushimimana abwiwe ko hari ubutumwa bugufi Abayo yagaragaje amwishyuza, yasubije ko butagaragaza igiteranyo cy’amafaranga amwishyuza. Ikindi ku byerekeye ko ngo yasabye uyu mukobwa ko bagabana shene ye umwe agafata 50%, yabyamaganiye kure kuko ngo shene iba yubakiye kuri email y’umuntu ku giti cye ku buryo itagabanywa bitewe n’uko igengwa na nyirayo, ari we uba ufite umubare w’ibanga wayo.
Ati: “Sinibaza umuntu umaze igihe muri industry (uruganda) akora publishment online ko ashobora gutinyuka kubwira umuntu ngo urampaho fifity (50%)? Tugura iki se?” Asoza avuga ko ufite icyo amushinja wese, ngo yakabaye agaragaza ibimenyetso.
Abayo yatanze integuza mu nkuru ye ko yiteguye no gutangaza ibindi bijyanye n’ikibazo afitanye na Dushimimana byaba, ari naho ngo abantu bazamenya ukuri kuzuye neza, kuko ngo ibyo yatangaje byari mu buryo bwa kinyamwuga(Professionalism).