Producer Element Eleeeh yasubije umuhanzi Niyo Bosco wari uherutse gutangaza ko uruhare yagize ku ndirimbo “Fou de toi” rwirengagijwe ndetse anenga abayikoze abasaba kugira umutima ushima.
Mu mezi 11 ashize ubwo iyi ndirimbo yari imaze gusohoka nibwo Niyo Bosco yanyarukiye ku rubuga rwa Instagram ashimira cyane Ross Kana ku ntambwe yari akomeje gutera mu muziki ariko mu gusoza ubutumwa bwe, avuga ko agiye gusengera ba nyiri indirimbo kugira ngo bajye bamenya gushima buri wese wagize uruhare mu gikorwa cyabo.
Si ibyo gusa kuko no mu kiganiro Niyo Bosco yagiranye na MIE Empire muri icyo gihe nabwo yivugiye ko ibyo bamukoze kuri iyi ndirimbo abifata nka coup d’état.
Icyo gihe yagize ati “Noneho kubera uburyo Fou de toi iba yarambabaje ntaho byari bitaniye na coup d’état, Fou de toi bankoreye coup d’état.”
Producer Element uvuga ko iyi ndirimbo ari iye yasubije Niyo Bosco amubwira ko umuhanzi wese ugeze aho akorera indirimbo (Studio) akumva ibyo ari gukora atamushyira ku rutonde rw’abakoze kuri iyo ndirimbo.
Mu kiganiro Element yagiranye na 1:55AM Media yemera ko Niyo Bosco n’abandi bahanzi barimo Okkama na Christopher baje bamugana baje gukora indirimbo zabo ariko basanga ari kumva Fou de toi bakagira ibitekerezo bishya bamuha.
Ati “Niyo Bosco nabonye ari kuvuga ngo ntabwo twamugaragaje mu bantu bagize uruhare ku ndirimbo ‘Fou de toi’ ntabyo namuha kuko umwanditsi wayo ni Rumaga ariko ntabwo nanone natesha agaciro ibyo yakoze.”
“Ushobora kuza muri studio ndigukora indirimbo ugatanga igitekerezo cyawe ibyo byonyine biba bifite agaciro kabyo ariko ntabwo bivuze ngo abantu bose banyuze muri studio ndigukora indirimbo ngo ndayibandikaho, gusa nubaha ibyo yayikozeho.”
Element avuga ko atangira gucuranga injyana ya “Fou deToi” yari agiye kuyikorera Ross Kana ndetse bafatanya kwandika amwe mu magambo ayigize.
Basangiye ibitekerezo ndetse rimwe na rimwe bakiyambaza n’abandi bahanzi batandukanye yagiye ayumvisha mu bihe bitandukanye.
Indirimbo yatangiye kubaryohana biyambaza umusizi Junior Rumaga abafasha kuyandika neza ndetse bongeramo Bruce Melodie waririmbye inyikirizo yayo.
Kuri ubu iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo nyarwanda zikunzwe hanze y’u Rwanda imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni 14 ku rubuga rwa Youtube mu mwaka umwe imaze isohotse.