Muri Kamena 2018 Rayon Sports yahisemo guhagarika uwari umunyezamu wayo akaba na kapiteni, Ndayishimiye Eric Bakame imuziza amajwi yagiye hanze, akaba yarashinjwaga kugambanira ikipe.
Bakame akaba yarahise ajya kurega iyi kipe maze Urukiko rw’Umurimo mu rubanza rwaciwe ku wa 24/10/2019 rwemeza ko agomba kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 7 n’ibihumbi 120.
Rayon Sports yahise ijuririra iki cyemezo mu rukiko Rukuru rwa Nyarugenge maze tariki ya 31 Ugushyingo 2019 rwemeza ko ikirego cya Bakame gifite ishingiro bityo ko Rayon Sports igomba kwishyura uyu munyezamu. Ikaba yarahise ijuririra mu Rukiko rw’Ubujurire.
Bakame yaregeye umushahara w’ibihumbi 450 Frw ku kwezi(yishyuzaga Rayon Sports 2,250,000 Frw y’amezi atanu), asaba ibihumbi 450 Frw yo kuba atarabonye icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, asaba kandi imishahara y’amezi umunani yari isigaye ku masezerano ye ingana na 3,600,000 Frw, ibihumbi 800 Frw y’umwunganizi mu mategeko n’andi ibihumbi 20 Frw yatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko, yose hamwe akaba 7.120.000 Frw.
Uyu munyezamu yabwiye ISIMBI ko kugeza ubu atarishyurwa ndetse yategereje ko iyi kipe yamwegera bakumvikana ariko yahebye bityo ko agomba kureka inzego zikora akazi kazo.
Ati: “nibyo koko nk’ukomwabibonye kuko njye sinkunda kubijyamo cyane, mfite umunyamategeko ni nayo mpamvu nari navuganye na we ko wenda igihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaba bunyegereye tukaganira, hari ibyo tugomba gukemura nk’abantu, burya abantu baba bagomba kwicara bakaganira, ariko ibyo byose ntabyabaye, niyo mpamvu kugeza aka kanya navuga ko abashinzwe akazi kabo bakomeje akazi kabo.”
Mu mpera z’Ukwakira 2019 ni bwo hasohotse imyazuro y’Urukiko rw’Umurimo rutegeka Rayon Sports kwishyura Bakame amafaranga angana na 7.120.000 Frw kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye y’akazi harimo kumuhagarika binyuranyije n’amategeko.
Rayon Sports yajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge aho yavugaga ko uyu munyezamu yaregeye mu niko zisanzwe kandi umupira w’amaguru ugira inkiko zawo, uru Rukiko na rwo rwemeje ko bagomba gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko rw’Umurimo.
Iyi kipe ntiyanyuzwe ikaba yarahise ijuririra iki cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire rwasomwe ku wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.
Mu nyandiko mvugo y’uru rubanza igira iti“rwemeje ko inzitizi yo kutakira ikirego cya Rayon Sports Association yatanzwe na Ndayishimiye Eric ifite ishingiro.”
“Rwemeje ko Rayon Sports Association nta bubasha ifite bwo kujuririra urubanza No RSOCA 00050/2019/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru(Nyarungenge) ku wa 24/10/2019 kuko itarubayemo umuburanyi.”
“Rutegetse Rayon Sports Association kwishyura Ndayishimiye Eric 500.000 Frw y’igihembo cya Avoka na 300.000 Frw y’ikurikirana rubanza. Rukijijwe rutyo kandi rusomewe mu ruhamwe none ku wa 26 /03/2021.”
Iri somwa ry’urubanza rikaba ryakozwe n’umwe mu bacamanza baruburanishije kuko abandi babiri bari mu yindi mirimo y’Urukiko. Rayon Sports ikaba yategetswe kubahiriza ibyo yategetswe n’Urukiko Rukuru.
Bari basabye uyu mukinnyi kumvikana na Rayon Sports ariko igihe bahawe cyo kumvikana kirangira nta gikozwe kuko nta muyobozi w’iyi kipe wigeze umwegera nk’uko mu minsi ishize yabitangarije ISIMBI.