Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024 ahagana ku isaha ya saa saba n’igice ahazwi nka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana ku muhanda Kigali-Gicumbi, habereye impanuka yaguyemo abantu batatu abandi bane barakomereka bikabije.
Ni impanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-benz (Actros) ifite ibirango KDD321S yaturukaga mu Karere ka Gicumbi (Gatuna) yerekeza i Kigali ikaba yari itwawe na Salimini Charles ukomoka mu gihugu cya Kenya yagonganye n’imodoka ya Toyota (Picnic) ifite Plaque RAG 206 L, yari itwawe na Nzakiraryari Japhet wahise apfa.
Umwe mu babonye iyi mpanuka iba yabwiye itangazamakuru ko yaturutse ku burangare bw’umuntu wari utwaye iyi modoka yaToyota (Picnic), kuko yasanze mu mukono iyi kamyo yagerageje guhunga ariko bikaba iby’ubusa.
Amakuru Byoseonline yamenye ni uko iyi modoka yari irimo Munyemana Emmanuel wari ukoze ubukwe vuba (Week End yashize) akaba yari agiye kwerekana umugeni iwabo mu Karere ka Gicumbi, mu murenge wa Rushaki akaba yarikumwe n’abamuherekeje bavuye mu Karere ka Bugesera.
Abapfuye ni umushoferi wari utwaye Picnic witwa Nzakiraryari Japhet, Eric utamenyekanye andi mazina ye na Munyemana Emmanuel.
Abakomeretse bikabije ni Mushimiyimana Vestine, Benimana Alice, Nteziryayo Anastase, Muhire Jean kuri ubu bari kwitabwaho n’abaganga; mugihe Salimini Charles yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri Polisi ya Ntarabana.
Kuri uyu muhanda kandi ahazwi nka Gaseke, BWIZA yamenye amakuru y’uko mu gitondo na ho hagongewe umukecuru agacika ukuguru. Ni mpanuka zombi zabereye umunsi umwe.