Uramutse ushaka kwamamaza waduhamagara kuri 0783847452 cyangwa 0788919149
Mu karere ka Rulindo umurenge wa Shyorongi mu kagari ka Rutonde haravugwa inkuru y’umugore witwa Mukagatare Clementine wasagariwe n’umuntu utari wamenyekana akamusukaho lisansi ubundi akamutwika.
Ibi byabaye tariki ya 20 Ukwakira, ubwo ngo uyu mugore yari ari hafi n’urugo rwe maze umuntu akaza akamusukaho lisansi agahita anamucaniraho ikibiriti agashya agakongoka bikamuviramo n’urupfu.
Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko n’ubusanzwe yahohoterwaga ndetse agaterwa ubwoba ariko anatotezwa kubera abigeze kumusambanyiriza umwana gusa ngo yajyanye ikirego mu buyobozi ntiyahabwa ubutabera nk’uko abaturanyi be ndetse n’abagize umuryango we babitangarije Umuseke dukesha iyi nkuru. Icyo gihe ngo yishinganishije mu buyobozi bamwe batabwa muri yombi gusa nyuma baza kurekurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, yavuze ko icyo gikorwa cy’ubunyamaswa cyo kwica umuntu atwitswe ari ubwa mbere kibaye ariko agahakana ko habayeho uburangare kuko ibyabaga byose byashyikirizwaga Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Kugeza ubu abantu batatu baturanye na nyakwigendera nibo bamaze gutabwa muri yombi nk’uko umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda Murangira B.Thierry yabitangaje.
Ati:“Iperereza ryahise ritangira hafatwa abantu batatu. Abo bakaba ari bo bakekwa kuba baratwitse Mukagatare Clemetine bishingiye ku makimbirane bari bafitanye.”
Abagize uyu muryango barasaba ko bahabwa umurambo wa Nyakwigendera ugahita ushyingurwa ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwo rugatangaza ko hagikorwa iperereza.