Ahagana mu masaha ya saa saba z’ijoro Habimana Elissa w’imyaka 35 y’amavuko yatezwwe igico n’abagizi ba nabi bamusanze iwe bamutera icyuma mu gatuza ahita yitaba Imana mu Mudugudu wa Nyaruvumu, Akagari ka Munyarwanda, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo.
Habimana wari usanzwe ari umucuruzi yatashye mu masaha ya saa saba z’ijoro agiye kureba amatungo ye mu biraro maze akigera aho amatungo ye ari nibwo yahuye n’abagizi ba nabi bamufata mpiri bamutera icyuma mu gatuza, abo mu rugo basohotse ngo batabare basanga yamaze gushiramo umwuka.
Aya makuru dukesha umuseke wayahamirijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, wavuze ko aba bagizi ba nabi bari bamutegeye iwe atashye.
Yagize ati “Ahagana saa saba z’ijoro nibwo abagizi ba nabi bateye icyuma Habimana maze ahita yitaba Imana, yari umucuruzi ubwo yajyaga kureba amatungo ye mu kiraro nibwo yatewe icyuma mu gatuza ariko abo mu muryango we basohotse basanga yapfuye.”
Mukanyirigira yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano abantu 8 bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rwa Habimana Elissa batawe muri yombi aho bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shyorongi.
muyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, aboneraho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe habaye hari ahantu hashobora guturuka ibintu nk’ibi.
Ati “Ubutumwa dutanga nuko bakwiye kutugaragariza ahariho hose bakeka amakimbirane tukabasha kwinjiramo kare tugakumira, nk’uko byagaragaye bari bamwiteguye kandi ntiwatega umuntu nta mpamvu nubwo iperereza rikomeje. Abaturage, inzego z’ibanze mu tugari no mu midugudu badufashe turebe aho hari amakimbirane tuyahoshe kare.”
Habimana Elissa asize umugore n’abana babiri, umurambo we ukaba wahise ujyanwa ku Bitaro bya Rutongo gukorerwa isuzuma.