Umugabo w’imyaka mirongo ine wo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Masoro yaguye gitumo umugore we bafitanye abana batatu ari gusambana n’undi mugabo ngo wari waturutse mu mujyi wa Kigali.
Saa moya z’umugoroba kuwa 28 Gashyantare 2022 nibwo uyu mugabo ubana n’abana be batatu yahawe amakuru ko umugore we yinjije umugabo mu rugo rwe ahita ajya kureba. Uyu mugabo yabwiye IGIHE ko yarungurukiye mu idirishya abona umugore ari gusambana n’uwo mugabo, niko guhita ahamagara umuyobozi w’isibo n’abanyerondo n’abaturanyi.
Ati “Twinjiye mu cyumba dusanga uwo mugabo yambaye akenda k’imbere , atubwira ko yari azaniye umugore wanjye impapuro z’urubanza afite”.
Umugabo wacibwaga inyuma avuga ko amaze igihe ashaka gatanya akabura ibimenyetso yatanga mu rukiko nubwo yari asanzwe abizi ko umugore amuca inyuma. Bamaze imyaka 15 basezeranye ariko ntibari bakiba mu nzu imwe ahubwo bamaze imyaka itandatu batabana kuko umugabo yahunze urugo.
Umugabo avuga ko umugore yamuhozaga ku nkeke, ndetse iki kibazo yakigejeje ku nteko z’abaturage basaba uyu mugore kwisubiraho bikaba iby’ubusa. Mu myaka itandatu bamaze batabana, abana bose uko ari batatu basanze se mu nzu y’ubukode, kuko inzu yabo umugore ariwe wayisigayemo.
Ati “Icyifuzo cyanjye ni uko ubuyobozi bwampa uburenganzira njye n’abana tugasubira mu nzu nini tukava mu bokode. Ikindi cyifuzo ni uko baduha gatanya”.
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango wabonye ibyabaye, yavuze ko uwo mugabo atari ubwa mbere yari aje muri urwo rugo.
Ati “Asanzwe aza akaharara. Twinjiye mu nzu dusanga bari mu cyumba. Bari bafite n’amacupa y’inzoga. Inyama bari batetse abana bari baje gushungera nibo baziririye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro Uwamahoro Telesphore yabwiye IGIHE ko umugabo wafatiwe mu rugo rw’abandi n’umugore basambanaga bajyanywe kuri RIB kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha cy’ubusambanyi bakekwaho.
Ati “Icyo dusaba abashakanye ni uko babana neza nk’uko babyiyemeje bakirinda urwikekwe rwa hato na hato n’ikindi cyose gishobora kubaganisha kuri gatanya kuko iyo batandukanye baba bahemukiye abana babo. Biba byiza iyo umwana arezwe n’ababyeyi bombi”.
Uyu mugore wafashwe asambana afite umwana yabyaranye n’undi mugabo utari uwo bafatanywe.