Umugabo witwa Sinabamenye Protais w’imyaka 44 wo mu Karere ka Rulindo yiturikirijeho igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade , ahita apfa.
Ibi Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kanama 2023, bibera mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Musezero,Umudgudu wa Karambi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, RUTAZIGWA Theodore, yabwiye UMUSEKE ko amakuru bamenye ari uko uyu mugabo yahoze ari mu rwego rushinzwe gucunga umutekano rwa Local defense bityo bikekwa ko yaba yari afite iyo ntwaro.
Ati “Kugeza ubu nta muntu wari uziko ayifite ariko kuba byagaragaye ko ari yo yamuturikije ni uko yari ayifite. Yabaye muri za nzego za Local Defense.”
Gitifu RUTAZIGWA avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu y’uko kwiyahuza gerenade, agira inama abantu bafite intwaro kuzishyikiriza inzego z’umutekano.
Ati “Inama tugira abaturage ni uko bakwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe. Ikindi abantu baba bagifite intwaro, ni uko bazishyikiriza inzego z’umutekano.”
Kugeza ubu ntiharamenyakana impamvu yo kwiyahura akoresheje gerenade. Uyu mugabo asize umugore n’abana bane Ni mu gihe Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kinihira gukorerwa isuzuma.