Mu karere ka Rulindo,Umurenge wa Masoro,mu Kagari ka Cyivugiza, umudugudu wa Musega ,hamaze iminsi havugwa inkuru y’abaturage 26 bivugwa ko bariye umuceri bari bahashye kuri butiki bikabaviramo kurwara ndetse bikanavugwa ko abantu 2 bapfuye bazira uwo muceri bariye.
Ku rundi ruhande, amakuru mashya bamwe mu baturage bo muri uyu murenge wa Masoro mu Kagari ka Cyivugiza babwiye Bwiza dukesha iyi nkuru ko barimo gutungurwa no kumva bavuga ko abantu bishwe n’uko bariye umuceri kandi bo bavuga ko muri uyu mudugugu wa Musega hari n’ingurube 3 zipfushije nazo zahabagiwe bakazirya,bakibaza impamvu zo zitavugwa.
Kugeza magingo aya, amakuru dukesha bwiza ni uko umucuruzi ucururiza kuri Santere ya Peru witwa Victory ucuruza inyama zizwi nk’akabenzi hamwe n’Umukuru w’umudugudu witwa Mukamurinda bivugwa ko ari nawe wari ufite ingurube 3 zapfuye bafunzwe, ubwo iri sanganya ryabaga muri uyu murenge wa Masoro.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko cyashatse kumenya niba koko ubuyobozi bw’Umurenge wa Masoro hari amakuru bufite kubivugwa ko hari ingurube zaba zarabazwe zipfushije muri kariya Kagari ka Cyivugiza bikaba nabyo byaba imwe mu mpumva yarebwaho mu guteza urupfu.
Kabayiza Alcade,Gitifu w’Umurenge wa Masoro yabwiye Umunyamakuru wa Bwiza ko izo ngurube koko zabazwe ariko zikabagirwa mu wundi mudugudu, akavugako ntaho zihuriye na bano bantu bariye umuceri dore ko anavuga ko izi ngurube zabanje gupimwa na Veterineri w’Umurenge.
Gitifu, yabajijwe impamvu bafunze abafite aho bahurira n’ingurube, arabihakana ariko avuga ko bagiye kubazwa,abajijwe niba ubu aba bantu bari mu rugo yavuze ko ayo makuru kugeza ubu ntayo azi niba bari mu rugo.