Ndagijimana Frodouard wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, yafashwe ejo ku wa 12 Ukwakira 2024, afatanwa na Mporanyimana Eugene wari ikitso cye.
Aba bombi bakaba bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga indonke kugirango uwakorewe icyaha yivuguruze mu butabera,koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera gucura umugambi w’icyaha.
Bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rigikomeje ngo hakorwe dososiye ishyikirizwe ubushinzacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.
Dr. Murangira B. Thierry,Umuvugizi wa RIB,avugako iperereza ryibanze ryagaragaje ko uyu Ndagijimana Frodouard yitabaje Mporanyimana Eugene bivugwa ko yari inshuti ye bashake uko babona ikimenyetso cyayobya urukiko ku cyaha Frodouard yaregwaga cyo gusambanya umwana w’imyaka 15,nibwo rero bacuze uwo mugambi wo gushaka uwo mwana wasambanyijwe na Ndagijimana Frodouard,bamuha amafaranga ibihumbi 50 ngo akore inyandiko yivuguruza ivugako atasambanyijwe kugirango uyu Ndagijimana azayikoreshe mu rukiko.
Mporanyimana Eugene, nk’inshuti ye koko yashatse wa mwana wasambanyijwe amukoresha ya nyandiko afatirwa mu cyuho,nyuma yo gufatwa kwe nibwo hafashwe na Ndagijimana Frodouard,bimaze kugaragara ko bari mu mugambi umwe wo gutanga ruswa koshya no gushyiraho igitutu uwakorewe icyaha.
Umuvugizi wa RIB avugako itabwa muri yombi rya Ndagijimana ntaho rihuriye n’ibibazo yari amazemo igihe na Meya w’Akarere ka Rulindo,
Ati:”Uyu Ndagijimana Frodouard yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana,ngirango niba wibuka neza mu kwezi ku Ugushyingo umwaka wa 2023 yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, amushukishije kuzamuhindurira amazina,ikirego cyarakomeje urukiko ruza kurekura by’agateganyo uyu Frodouard,yagombaga kuzaburana mu mizi tariki ya 18 Ukuboza 2024,nk’umuntu rero wari uzi neza icyaha akurikiranyweho,icyaha cyo gusambanya umwana,icyaha kiremereye yagerageje gushaka uko yayobya urukiko ariko ikigaragara ni uko uyu mugambi utamuhiriye ari ibikorwa bigize ibyaha kandi akaba yabifatiwemo.
Dr Murangira B.Thierry, avugako ibyo akurikiranyweho ntaho bihuriye n’ibimaze iminsi bivugwa i Rulindo.
Ibyaha uwari Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo akurikiranyweho, gutanga indonke icyaha giteganwa n’ingingo ya kane y’itegeko N?54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Akurikiranyweho kandi koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera, icyaha giteganwa n’ingingo ya 258 y’itegeko n068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese woshya umutangabuhamya, umuhanga cyangwa umusemuzi witabajwe n’inkiko kuvuga ibinyoma, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500,000 FRW ariko atarenze miliyoni imwe Frw.
Hari kandi icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha giteganwa n’ingingo ya 20 y’itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa bihanishwa igihano giteganyirijwe icyaha cyacuriwe umugambi.[src:Primo Media Rwanda]