Imvura nke yaguye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yangije bimwe mu bikorwaremezo ndetse n’inyubako by’urwunge rw’amashuri rwa Gihiga mu karere ka Rulindo aho inkuba yanakubise abanyeshuri bagera kuri 30.
Ahagana saa Tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, imvura nke yaguye muri aka gace ishuri riherereyemo yatumye inkuba zikubita. Abanyeshuri 30 nibo bakubiswe n’inkuba kuri iri shuri rya GS Gihinga riherereye mu Kagari ka Budakiranya mu Murenge wa Kinzuzi muri aka karere ka Rulindo.
Umwarimu wigisha kuri GS Gihinga yabwiye Igihe ko iyi nkuba yakubise inyubako enye zigirwamo n’abanyeshuri, inyubako ikoreramo ibiro by’ubuyobozi bw’ishuri ndetse inangiza amashanyarazi.
Ati “Abana yari yakubise abagera kuri 30 ariko imbangukiragutabara yahise ize ibajyana kwa muganga, abandi bana bari basigaye mu kigo barimo kwitabwaho na bagenzi babo bafatanyije n’abarezi ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo.”
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru abanyeshuri bane bakubiswe n’inkuba nibo bari bari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro Bikuru by’Akarere ka Rulindo, biri i Rutongo.
Amakuru yavugaga ko umwana umwe ariwe urembye cyane mu gihe abandi batatu barimo uwiga mu mashuri abanza na babiri bo mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye bo barimo koroherwa.
Urwunge rw’Amashuri rwa Gihinga, ni ishuri ryigisha kuva ku cyiciro cy’incuke, amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, icyiciro rusange.