Abaturage bo mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo baratabaza bavuga ko babangamiwe n’itsinda ry’abagabo n’abasore birirwa mu mirima yabo bari gucukuramo amabuye y’agaciro ndetse n’umuturage ushatse kubahagarika bakamukubita.
Aba bapari ngo ubusanzwe bahoze bacukura amabuye mu buryo bw’umwuga muri ako gace ariko ngo nyuma baje kubivamo bayoboka inzira yo kuyacukura binyuranije n’amategeko dore ko ngo bahembwaga amafaranga bita ko ari make ugereranije nayo binjiza muri ubwo bucukuzi bwabo butemewe.
Kuri ubu abapari ngo bitwaza amasuka n’amapiki ndetse n’intwaro za gakondo ku buryo nta muturage wabasanga mu murima we ngo ababuze kuko ngo bamumerera nabi.
Aba basore n’abagabo biyise Abapari ngo ntibatinya no gucukura inzu y’umuturage igihe babonyemo amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti ndetse n’imyaka yo ntibayisiga barayirandura ubundi bagakurikira ayo mabuye baba bashaka dore ko ngo ahenze cyane.
Aba baturage bavuga ko ikibazo bafite ari uko abo bapari batatinya no gucukura inzu baramutse babonyemo ayo mabuye ndetse bakaba nta muntu wababuza kuko baba bitwaje amapiki bakaba bayakubita uwabitambika mu nzira.
Umuturage umwe yagize ati: ‘’Ni ukuvuga ngo umuturage ntacyo yabakoraho, ntabwo yabashobora niyo yaba atuye babonye gasegereti baraza bakayicukura iyo uri umugore bwo ntabwo wabigabiza, n’iwawe naho babonyemo isaro ribahemba nayo bayicukura’’
Undi nawe ati:’’Abapari rero baraza bakigabiza imirima y’abantu bagacukura nta muntu ubibabwiye’’
Undi ati: ‘’Ikibazo nuko ubona bashaka no guhirika inzu kuko aho babonye amabuye ntibapfa kuhava’’
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judithe avuga ko bagiye gushaka uko babahuriza hamwe kandi abazafatirwa muri ubwo bucukuzi butemewe bagafatirwa ibihano.
Ati: ‘’Umuntu wese uzakora mu buryo bunyuranije n’amategeko ntabwo tuzamurebera dushaka ko nibura Rutongo Mines igira ubushobozi bwo guha abaturage benshi akazi duteganya ko twazabashira mu mashyirahamwe bakajya bacukura bakabiha Rutongo Mines kuko ariyo isorera leta bakabazanira umusaruro abonye’’.
Usibye gucukura imirima batabiherewe uburenganzira na nyir’ubutaka, Abapari bavugwaho kunywa inzoga bagasinda maze bakanarwana ibintu biteza umutekano muke muri ako gace.
Ikibazo cy’abiyise abapari kivugwa mu murenge wa Masoro na Murambi mu karere ka Rulindo ariko ngo hari nabava mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo bakaza kwifatanya nabo. Mu mwaka wa 2021 habarirwa abasaga 60 bajyanwe mu bigo ngororamucokuko badatinya kurandura imyaka, amashyamba no kwangiza mapoto y’amashanyarazi.
Ubu ni ubucukuzi kandi buhitana ubuzima bw’abantu kuko muri uyu mwaka bwaguyemo abantu batandatu bishwe no kugwirwa n’ibitengu.