Hari abaturage, bo mu murenge wa Base mu Karere ka Rulindo basaba abayobozi ibisobanuro nyuma y’uko ngo bamaze igihe batabasha kurya inyama.Aba baturage bavuga ko bakomeje kwicwa n’amarwe,kuko ibagiro bari barubakiwe ryafunzwe.
Bavuga ko iri bagiro ryamaze imyaka ine rikora ariko nyuma riza gufungwa n’ubuyobozi, kuko ryubatswe mu gishanga kuburyo imyanda n’amazi byariturukagamo byangizaga amazi yo mu gishanga.
Iri bagiro ngo ryari ryatangiye gukora, ariko baza gutungurwa n’uko rifunzwe none amerwe akaba abageze ku buce. Abaganiriye n’umunyamakuru bahuriza ku kuba batazi uko byagenze kugira ngo ubuyobozi bwibeshye ahubatswe iri bagiro, kuko byanateye igihombo kuko ryubatswe ritwaye amafaranga menshi.
Umwe yagize ati:“Iri bagiro ryarubatswe rirakora ariko nyuma twaje kubona ubuyobozi bw’Akarere buje burarifunga. Ntabwo tuzi mu by’ukuri icyatumye rifungwa, na nyuma yaho hari akandi kabagiro kari hirya twifashishaga nako baragafunze.”
Aba baturage bavuga ko kugeza ubu ikilo cy’inyama bakigura 4800frw, mu gihe ibagiro bari barubakiwe ritarafungwa ibiciro byari hasi. Kwiyongera kw’ibiciro kandi bituruka nanone ku ngendo ababazi bakora bajya kuzibagisha mu tundi turere.
Undi ati: ” Niba abagiye kubagisha inka bishyura ikiguzi cy’urugendo ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) bituma n’igiciro cy’inyama kizamuka.”
Mukanyirigira Judith,Meya w’Akarere ka Rulindo,avuga ko hari gutekerezwa uburyo ku bufatanye n’abaturage hakubakwa irindi bagiro, ariko ko mu gihe bitarakorwa abacuruzi b’inyama bajya kubagisha amatungo ahandi bakazanira abaturage inyama zujuje ubuziranenge.
Ati: “Kuba ibagiro ridahari si impamvu yo kugira ngo abaturage batabona inyama zifite ubuziranenge,hari amabagiro ari hafi nka Kigali, Gakenke abafite boucherie (busheri) bajya gufatayo inyama kugira ngo bazihe abaturage zuzuje ubuziranenge.”
Mu mpera z’umwaka ushize, muri aka karere ka Rulindo nabwo abaturage bavugaga ko inyama zibonwa n’umugabo zigasiba undi nyuma y’uko ngo bagiraga ibagiro rimwe mu murenge wa Base bityo ugasanga bajya kuzishaka mu karere ka Gakenke.