Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Mutarama 2022, Umuturage utari wamenyekana yatwitse imodoka ya y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango gusa ntabwo yakongotse kuko bahise bayizimya vuba na bwangu.
Iyi modoka y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Nemeyimana Jean Bosco ngo yari iparitse mu mujyi wa Ruhango hafi y’ishami rya Banki ya Kigali.
Amakuru y’ibanze avuga ko umuntu ukekwaho kuyitwika yaje ahagana saa Kumi z’umugoroba ari kuri moto arambika casque hafi yayo asukaho lisansi arangije arasiraho ikibiriti ahita yongera kurira moto aragenda.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko imodoka itahiye ngo ikongoke kuko bahise bayizimya.
Ati “Ayo makuru niyo ariko ntabwo yahiye cyane ku buryo byayibuza kugenda, kuko bahise bayizimya. Yahiye agace gato ku buryo ikizakorwa ari ukongera kuyitera irangi gusa.”
Yavuze ko hari umuntu wari watangiye kubaka inzu mu Mujyi wa Ruhango mu buryo bunyuranyije n’amategeko aza guhagarikwa, bityo akaba ari we ukekwa ko yashatse gutwika imodoka ya Gitifu w’Umurenge kubera uburakari no kwihimura.
Kuri ubu inzego z’ubugenzacyaha zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uwakoze icyo gikorwa.
Habururema yibukije abaturage ko bakwiye kwirinda ibyaha kandi ko ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi bikorwa ku neza yabo muri rusange, bityo bidakwiye kubarakaza ngo bakore amakosa ashobora kuvamo ibyaha