Mu karere ka Ruhango Umugore yateje akavuyo nyuma yuko amafaranga ye yose yari avuye gucuruza ayashize mu kiryabarezi kikayarya kikayamara akagwatiriza na telefoni ye yari afite nayo bakayitwara nyuma akanga kugenda ahubwo agashaka kurwana.
Ibi byabaye ku wa Gatatu mu gitondo ubwo uyu mugore yabyukaga ajya gucuruza Avoka, ubundi agahitira mu nzu ikinirwamo ikiryabarezi mu mujyi wa Ruhango ari bwo yariwe amafaranga menshi.
Ubwo byari bigeze saa yine z’ijoro ryo kuri uwo munsi,uyu mugore yabonye aheraniwe niko gufata amabuye atangira kumena ibirahuri by’iyi nzu ikinirwamo iyo mikino.
Nkuko ikinyamakuru BTN dukesha iyi nkuru kibitangaza, ngo uyu mugore yabanje kugwatiriza telefoni umusore ukinisha iyo mikino arashirirwa, ajya gucuruza avoka agarukana amafaranga yari yacuruje na yo arashira.
Icyakora ngo yabaswe nuko rimwe na rimwe yaryaga ariko nyuma akaribwa birangira ashiriwe burundu niko kuguza ibihumbi 3000 FRW yerekeza iwe mu murenge wa Mbuye agurisha inkoko,ingurube n’urwagwa yari yahishije,agaruka gukina kugira ngo arye akayabo.
Umwe mu baturage yabwiye BTN ati “Batubwiye ngo yari afite 1800 FRW agishyiramo kirashira.Yari afite Telefoni irimo memory Card ayigwatiriza ibihumbi 3000 FRW kandi uko twabibonaga yagura 8000FRW.”
Undi ati “Bamuriye kabisa.Nta mugozi bamushyizemo,nta n’uwamufashe ngo aze akine.Nta wamuteruye ngo aze akine.Iyo wishyiriye urupfu rurakwica.”
Nkubu yagurishije amatungo,nta na make ashyiriye umugabo.Nta kamba bamushyizemo,iyo ubuze ubwenge n’Imana irakwanga.”
Uyu mugore ngo amaze kuribwa yahise atangira kurira avuza induru ngo “umugabo wanjye aranyica” ndetse ni nabwo yataye umutwe atangira gutera amabuye inyubako ikinirwamo iyi mikino.
Polisi ikorera mu murenge wa Ruhango yahise ita muri yombi uyu mugore irangije ijya kumufunga nyuma yo guta umutwe kubera kuribwa.
Umukozi ukinisha Ikiryabarezi yavuze ko uyu mugore atanyurwa kuko ngo yariye ibihumbi 15 FRW ananirwa kugenda ashaka menshi birangira ahuye n’uruva gusenya.
Ati “Yaje mu gitondo saa mbili afite ibasi irimo avoka ashyiramo 100 araribwa ahita ansaba ko muguriza amafaranga akayanyishyura amaze gucuruza.Ayo namugurije icyuma cyayariye ahita ajya gucuruza avoka. Arangije gucuruza yagarutse yanga kunyishyura ahubwo ayo yacuruje nayo arayakina arashira.
Nibwo yahise ambwira ati “nguriza amafaranga njye kukuzanira amafaranga yawe“.Yagomboye telefoni yari yagwatirije.
Ngo uyu mugore yagiye kuzana amafaranga menshi bivugwa ko yari yagurishije ikibwana cy’ingurube maze ikiryabarezi kimuha ibihumbi 15 gusa ngo yanze gutaha akomeza gukina birangira nandi yose yari afite kiyarya kugeza ubwo bigeze saa mbili z’ijoro agikina.
Nyuma ngo yaje gushirirwa amafaranga yose aramushirana niko gutangira guteza akavuyo amenagura ibirahuri by’inzu bari bari gukiniramo. Si ubwa mbere havuzwe inkuru y’umuntu wakinnye ikiryabarezi kikamurya utwe twose kuko hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana abantu babimennye kubera byari bibariye amafaranga menshi.