Nemeye Bonaventure wo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango akekwaho kwica umwana we w’imyaka ine no gukomeretsa umugore we, yarangiza agahita yiyahura akoresheje umuti witwa tiyoda.
Byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022 aho bari basanzwe batuye mu Mudugudu wa Rusororo mu Kagari ka Kirengeri. Amakuru aturuka muri uwo mudugudu avuga ko uwo mugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma agasambana n’abandi bagabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yatangaje ko iperereza ryatangiye ariko amakuru y’ibanze bafite ari uko uwo mugabo yabanje gukubita umugore we aramukomeretsa, abaturanyi batabaye yikingirana mu nzu aniga umwana we aramwica, na we ahita anywa tiyoda arapfa.
Yagize ati “Umugabo yakubitse umugore amukomeretsa mu mutwe, abari bugufi batabaye noneho umugabo yirukira mu nzu arikingirana , bahita bajyana umugore kwa muganga. Muri icyo gihe umugabo yagiye mu nzu, ibimenyetso byerekana ko yanyweye umuti wa tiyoda ariko abikora amaze kwica umwana w’imyaka ine amunize.”
Nemeye n’umugore we bari bamaze kubyarana abana batatu, uwo akekwaho kwica anize ni we wari muto muri bo. Imirambo yabo yajyanywe mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma ndetse ni naho umugore ari kuvurirwa kuko yakomeretse mu mutwe.
Mutabazi yongeye gusaba abaturage kwirinda amakimbirane kandi abashaka gutandukana bakabikora mu buryo bukurikije amakegeko aho kugira ngo bicane.