Mu busanzwe mu Rwanda ntawe ubona inzoka ngo agume uko yari ameze iyo atabangiye amaguru ingata ashakisha inkoni cyangwa ikindi gikoresho kiri bugufi ngo abashe kuyica kuko inzoka benshi bayifata nkaho nta keza kayo gusa si ko bimeze ku mugabo wo mu karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.
Yitwa Karekezi Seth, ariko we yiyita Iryamukuru Shebuja W’amacumbi, ikidayimoni gikuru, umuzimu mu bazima, Ni amazina wumva ukumva ubwawe biguteye ubwoba wareba n’amaso yawe bikarushaho kugutera ubwoba cyane kuko inzoka nini cyane iba iri kumuzenguruka kumubiri ndetse no kumutwe we ayambaye nk’ingofero.
Uyu mugabo atuye mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Ruhango, yabaye ikimenya bose ku mbuga nkoranyambaga ubwo umunyamakuru wa Afrimax tv dukesha iyi nkuru yamusuraga atamuteguje maze agahabwa ikaze n’ inzoka nini cyane maze umunyamakuru akayabangira ingata akiruka.
Ibyo byateye abantu benshi ubwoba , maze batangira kuvugako uyu mugabo yaba akorana na madayimoni gusa we arabihakana akavugako izi ari imbaraga yahawe n’ abakurambere bo mu muryango we .
Mu busanzwe inzoka ni inyamaswa mu mateka ya muntu , ibitabo bitandukanye cyane cyane ibivuga ku iyobokamana bigereranya nk’ umwanzi ukomeye w’ ikiremwa muntu , akenshi ku bafite imyizerere ifite aho ihuriye na gikirisito , inzoka igereranywa na satani, biryo kubona umuntu utunze inzoka uwo afatwa nk’ukorana na sekibi bikaba bidasanzwe kubona umuntu atinyuka inzoka gusa ariko kuri uyu mugabo we ubona ntacyo bimubwiye ku buryo we avuga ko inzoka ayiterura k’ umutwe ndetse akanayambara nkuko umuntu yakambara ingofero isanzwe.
Karekezi Seth , Iryamukuru akaba na shebuja w’amacumbi, Ikidayimoni gikuru, Umuzimu mu bazima, ubundi urebye isura ye agaragara nk’ umusore ukiri muto kandi nibyo koko aracyari muto no mu myaka , ariko abantu benshi bakomeje kumwibazaho uburyo umusore mwiza nka we ya yoboka inzira nkaziriya , ni mugihe we avuga ko ari umuvuzi gakondo kandi ko inzoka ayifashisha mu kuvura, kuko inzoka ariyo izi imiti yo mu mashyamba.