Urukiko rwakatiye igihano cya burundu umugabo wishe umugore we amunize, nyakwigendera wari utwite inda y’amezi atanu, byagaragaye ko yishwe “umugabo we bamaze gukorana igikorwa cy’urukundo”.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije icyaha umugabo witwa Rusumbabahizi Ezéchias wishe umugore we wari utwite. Uyu mugabo yahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwamuhamije icyo cyaha rushingiye ku bimenyetso, byagaragajwe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye mu Karere ka Muhanga. Urukiko rwavuze ko mu bimenyetso rufite, bigaragaza ko umugore wa Rusumbabahizi basanze yapfuye afite amaraso mu maso.
Mu bindi bimenyetso Urukiko rushingiraho, bigaragaza ko umugore we yari afite ibisebe by’inzara byerekana ko yabanje gushaka kwigobotora umugabo we igihe yamunigaga, ariko ku bw’ibyago amurusha imbaraga amunigisha inzitiramibu.
Urukiko ruvuga kandi ko basanze inda ya Nyakwigendera yabyimbye, ndetse umugabo we akaba yaramwishe abanje “gukora imibonano mpuzabitsina na we”, ndetse Rusumbabahizi na we akaba yarabyemereye Ubugenzacyaha.
Urukiko kandi ruvuga ko ubwicanyi uyu mugabo ashinjwa, bushingiye no ku buhamya bwa bamwe mu baturage bari bazi ko babanye nabi n’umugore we, kuko yahoraga yigamba ko inda atwite atazayibyara.
Abo batangabuhamya bavuga kandi ko Rusumbabahizi Ezéchias hari igihe yakingiranaga umugore we kubera ko amusaba amafaranga yo guhahira urugo bikamurakaza.
Urukiko ruvuga ko rushingiye kandi ku busabe bw’Umushinjacyaha, bw’uko Rusumbabahizi waburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi, kugira ngo agabanyirizwe ibihano, ariko rukavuya ko icyaha yakoze yari yakigambiriye, kandi yishe urupfu rubi umugore we, kuko yasize amwambitse ubusa.
Urukiko rukavuga ko ibi ari ukumushinyagurira, bikaba kandi binyuranije n’Umuco Nyarwanda kuko wubaha umurambo.
Nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha kubera ko bwamusabiraga igifungo cya burundu, ndetse hakiyongeraho n’ubuhamya bwa bamwe mu baturage, Urukiko rwasanze Rusumbabahizi yarishe umugore we ku bushake, kuko yamunize kugeza ashizemo umwuka.
Urukiko kandi ruvuga ko kuba umugore we yari atwite inda y’amezi atanu, bikanagaragazwa n’ifishi yo kwa muganga rusanga Rusumbabahizi yarishe umugore we n’umwana yari atwite kuko nta kigaragaza ko uwo mwana atari kuvuka.
Bamwe mu bari bitabiriye isomwa ry’urubanza bashimye icyemezo cy’igifungo cya burundu Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwafatiye uyu Rusumbabahizi Ezéchias, bavuga ko bikwiriye kubera isomo ingo zibanye mu makimbirane.