Umugabo wo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, yatemye abantu batatu barimo nyirabukwe n’umugore we ndetse na muramu we nyuma na we aza kugaragara yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Ibi byabereye mu Kagari ka Musenyi ahagana Saa tatu z’ijoro zo ku wa Mbere Murenge wa Byimana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Byimana, Musabyimana Marie Claire, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yari yaravuye mu rugo kuko bari bafitanye amakimbirane.
Yavuze ko uyu mugabo yabanje gushaka gutwika uwo mugore na nyirabukwe ndetse na muramu we akoresheje lisansi ariko ntiyabigeraho.
Ati “Byabaye nka saa tatu na 45 z’ijoro umugabo yari afite amakimbirane n’umugore we ariko umugore yari yarahukaniye iwabo. Umugabo abasangayo agerageza gushaka kubatwikisha lisansi ntibyakunda kuko bari bamwumvishe nibwo yaje kubatema n’umuhoro.”
Yongeyeho ko uyu mugabo yatemye nyirabukwe n’umugore we mu mutwe no mu bitugu muramu we amutema ku maboko ariko ntibapfa.
Uyu mugabo yaje gushakishwa ariko aza kugaragara yapfuye ku buryo bakeka ko yiyahuye.