Mudugudu wa Bweramana, Akagari Ka Nyakogo mu Murenge wa Kinihira, mu Karere Ka Ruhango, Umubyeyi yatwitse umwana we ikiganza nyuma anamufungirana mu nzu amuziza ko yagurishije ifuni(bakoresha batera ibishyimbo) mu byuma bishaje bizwi nk’inyuma.
Uyu mubyeyi ngo yatwitse uyu mwana we arabihisha ntiyagira uwo abibwira ndetse anafungirana uyu mwana mu nzu mu gihe kingana n’icyumweru, igihe asohotse abaturanyi be baje kubimenya na bo babimenyesha abayobozi. Mama w’uyu mwana niwe wakoze ibi gusa ubwo Se yageraga mu rugo nawe yaryumyeho ntiyabivuga kuri ubu bombi bakaba bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Umwana ubuyobozi bwahise bumujyana kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Karambi, kubera yari yarangiritse bikomeye bahise bamwohereza ku bitaro bikuru bya Gitwe. Umubyeyi w’uyu mwana yaje gufatwa afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabagari, nyuma bamumanura ku karere mu Ruhango gusa ubu biravugwa ko yarekuwe.
Bigaragara ko uyu mwana uku gutwikwa kwamuteje ubumuga ku kiganza cyane ko yatinze kujyanwa kwa muganga. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo.
Si ubwa mbere mu Rwanda humvikana ababyeyi benshi bakorera abana iyicarubozo mu gihe babahana. Ni ibintu ubuyobozi bukomeza kuvuga ko bitemewe ariko bigakomeza kubaho mu bice bitandukanye by’igihugu.