Umugabo wo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi yakubise umwana we w’imyaka itandatu bimuviramo gupfa.
Aya mahano yabaye mu ijoror ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu aho bivugwa ko uyu mubyeyi yari yasinze maze akadukira ku mwana we w’imyaka itandatu akamukubita byaje kumuviramo urupfu.
Umuturage uri aho byabereye kandi yatangaje ko uyu mugabo yitwa Gonzague. Umwana akekwaho kwica ngo yamubyaranye n’undi mugore uba i Kibungo, ubu yarerwaga na muka se ari ubana n’uwo mugabo.
“Nyina w’umwana ashobora kuba ataramenya ayo makuru kuko bamuhamagaye nomero ye barayibura.”
Yakomeje agira ati “Ako kana bari baragatorongeje, katagaburirwa, kadafatwa neza.”
Kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana icyo yazizaga uwo mwana ndetse n’uwabikoze ubu ari gushakishwa ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarafatwa.