Abana, abakuru, abakecuru n’abasaza bahururanye amajerekani, indobo n’ibindibikoresho byo gutwaramo mazutu yari itwawe n’imodoka yari imaze gukora impanuka mu karere ka Ruhango ariko polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere irahagoboka bataha bimyije imoso.
Imodoka yari ipakiye Mazutu iturutse mu Mujyi wa Kigali yaguye mu muhanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Ruhango, yabaye nk’ikangaranyije agace yabereyemo kuko abaturage bakimara kubyumva bahise bumva ari manu Imana ibihereye bituma buri umwe akora kuri mugenzi we ngo bajye gushaka amaronko.
Nyuma yo kumva impanuka buri muturage wegereye ako gace yahise abatura icyo yari afite mu ntoki aje gutwara imari yari yiboneye ku buntu. Yaba ukoze ku kavido, ijerekani, indobo, ibase ndetse harimo n’abazanye arozwari barimo buhiza imyaka, ubundi bahita batera iperu kuri iriya kamyo yari yagaramye mu muhanda ndetse na Mazutu yatangiye kumeneka.
Aba baturage bari baje kwivomera mazutu yamenetse baje gutambamirwa na polisi kuko yaje ikababuza kuvoma iyo mazutu ndetse n’abari bayivomye irayibaka bataha bimyiza imoso.
Umwe mu bari bamaze kuvoma ijerekani yagize ati “None se wowe urebye ahantu yamenetse hari icyo bitwaye twivomeye ko n’ubundi ntacyo bashobora kuyikoresha. Turabibona bagize impanuka ariko nyine nta kundi byagenda.”
Kayitesi Alice uyobora Intara y’Amajyepfo, yanenze bariya baturage babaye ba rusahurira mu nduru ati “Ni umuco utari mwiza, ni yo mpamvu natwe turi aha, na Polisi irahari mwabibonye. Iyi modoka yari itwaye mazutu ku buryo byashoboraga no kwangiza abaturage.”