Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hano mu Rwanda hakomeje gukwirakwira amashusho y’abana b’abanyeshuri bari kunyagirwa n’imvura y’amahindu ivanze n’umuyaga bakikiye inkingi iriho ibendera ry’igihugu bagira ngo ritagwa hasi.
Mu mvura nyinshi irimo umuyaga yaguye ku wa gatatu mu Karere ka Ruhango, umuyaga washatse kugurukana ibendera ry’igihugu riri ku ishuri ribanza rya Cyobe muri ako Karere, bamwe mu bana b’abanyeshuri biga kuri iryo shuri bahita basohoka mu mashuri aho bari bugamye bajya kuriramira kugira ngo umuyaga utaritura hasi.
Abo bana bafashe igiti rishinzeho barakomeza imvura irabanyagira, gusa ntibarirekura nubwo umuyaga wari mwinshi kuko wasakambuye amwe mu mashuri n’ibiro by’umudugudu biri hafi y’iryo shuri, nk’ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye yabitangaje.
Ni ifoto benshi bakomeje gushima ubutwari bw’abo bana kubwo gukunda igihugu kugeza naho banga kubona ikirango cy’igihugu nk’ibendera cyangirikira mu maso yabo bakemera kunyagirwa ariko bakaririnda kugwa hasi.