Mu Karere ka Ruhango mu kigo cy’amashuri cya GS Indangaburezi, haravugwa uburwayi busa n’ubudasanzwe kuko bwafashe abanyeshuri bagera kuri 70 bahiga bakarwarira rimwe.
Ubu burwayi bwatangiye kugaragara kuri aba banyeshuri biga muri GS Indangaburezi mu minsi nk’ibiri ishize, aho bamwe mu banyeshuri biga mu myaka itandukanye bagaragaye baryamye mu busitani bw’Ikigo Nderabuzima cya Kibingo, abandi baryamye ku ntebe z’ikigo Nderabuzima, bategereje ko bavurwa.
Aba banyeshuri bavuga ko bafashwe bababara umutwe cyane, umugongo ndetse bafite n’umuriro umubiri wose, bigatuma bacika intege.
Umwe muri bo ati“bitangira twafashwe turi bake,ariko bagenda biyongera kuko bagiye banduza Abandi.”
Mugenzi we bigana muri GS Indangaburezi nawe avuga ko hari impungenge ko abarwaye bashobora kwanduza abandi maze ikigo cyose bakaba bakwandura.
Kugeza ubu ntitwabashije kumenya uruhande rw’ubuyobozi kuri ubu burwayi bw’aba banyeshuri kuko ubwo IGIHE yavugishaga umuyobozi w’ishuri Gahongayire Marie Grace, atifuje kugira byinshi abivugaho maze yohereza umunyamakuru ku Muvugizi w’ishuri.
Twarinze turangiza iyi nkuru, uyu muvugizi ataritaba telefone ndetse n’ubutumwa twamwoherereje atarabusubiza.
Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatanze ihumure ku baba batekereza ko ubu burwayi bwaba ari icyorezo.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine yavuze ko indwara aba banyeshuri barwaye atari icyorezo, ahubwo ari ibicurane bisanzwe.
Ati “Bariya banyeshuri bafite ibimenyetso by’ibicurane byo gufungana binyuze mu nzira y’ubuhumekero, urebye nta kindi kibazo kidasanzwe bafite.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuba mu bana bagera ku 1500 biga kandi babana muri GS Indangaburezi, hakaba harwayemo 70, indwara yandura nta gitangaza kirimo ahubwo ari ibisanzwe kuko ibicurane byandura.