Abantu bitwaje intwaro gakondo batemye abaturage batanu mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mbuye bahita bajyanwa mu Bitaro bikaba byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru ubwo hagwaga imvura nyinshi.
Amakuru Umuseke wamenye avuga ko abo bagizi ba nabi baje bitwaje intwaro gakondo n’inkoni bakinguza abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarugenge na Gishari, ho mu Kagari ka Gisanga batangira kubatema abandi barabakubita bikabije.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye Igihe ko inzego zitandukanye zamenye ayo makuru zihutira gutabara abaturage.
Ati:“Ni abantu dukeka ko bari batatu igihe imvura yagwaga ku Cyumweru nijoro bashikuje isakoshi abantu bahuriye mu muhanda. Andi makuru atubwira ko bageze no ku rugo rw’umuntu bamusaba amafaranga bamukorera urugomo.”
Yavuze ko ibyabaye byakozwe n’abajura atari igitero ku buryo byakura umutima abaturage ngo bareke kwikorera akazi kabo kandi inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zihari kugira ngo zikemure ibibazo nk’ibyo.
Yavuze ko mu bantu bakomeretse kugeza ubu abagera kuri batatu bari mu Bitaro bya Ruhango. Habarurema yavuze ko hahise hatangira iperereza kugira ngo abo bakekwaho ubujura bafatwe babiryozwe.
Ati “Tumaze gufata umwe abandi haracyakorwa iperereza ngo tube twamenya abo ari bo.”
Yibukije abaturage ko umutekano urinzwe kandi nta muntu uziba ngo yihanganirwe kandi ko uburyo bwo gukora buhari mu gihugu bityo abantu bakwiye kwitabira umurimo aho kumva ko bazatungwa no kwiba.
Ati “Ubuyobozi burahari kugira ngo bukomeze gufasha abantu bazamuke batere imbere aho kujya kwiba, kugerageza kwiha utw’abandi ntabwo byemewe.”
Amakuru aturuka mu Karere ka Ruhango avuga ko abo bajura bibye imitungo y’abaturage irimo telefone n’ibikoresho byo mu rugo.