Ni mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Muhimpundu Sandrine uzwi ku izina rya Rufonsina yatangaje ko ururimi kenshi azwiho kuvuga mu mafirime ko ari urugoyi kandi akaba ari naho avuka.
Mu makuru yo ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 27 kuri radiyo Rwanda, Rufonsina umenyerewe muri filime yitwa ‘’umuturanyi’’ ya Clapton Kibonke yavuze byinshi ku bijyanye nibyo akina atangaza n’impamvu akina avuga ururimi rw’urugoyi ndetse afite n’amahane menshi.
Rufonsina yavuze ko ururimi rw’ikigoyi akunda kuvuga ko ari ururimi rw’iwabo ku ivuko ndetse ko anatewe ishema na rwo ko ariyo mpamvu arirwo akina ari kuvuga mu mafilime nk’Umuturanyi na Ejo si Cyera.
Avuga ku kuba akunda gukina afite amahane menshi, Rufonsina yavuze ko ibyo byose ari ibyo muri filime ko mu buzima busanzwe nta mahane agira ndetse yongeraho ko ‘’biriya nkina nta mugore wabikora umugabo we ntabwo yaruraramo’’.
Yavuze ko abantu benshi bahuye bakunze kumwitiranya bagira ngo uko agaragara mu mafilime yambaye amagutiya maremare ko nubusanzwe ariko aba ameze gusa atandukanye n’uko aba ameze mu buzima busanzwe ko yiyambarira amapantalo n’amajipo magufi.
Rufonsina ni umubyeyi ufite umugabo ndetse n’umwana umwe yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2009 abifashijwemo na Kankwanzi uzwi mu ikinamico ‘’urunana’’ azwi muri filime nyinshi harimo; Umuturanyi, Ejo si cyera, Citymaid n’izindi.