Nyiraneza Esperance wahoze ashinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu, arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Murenzi Augustin kumugambanira bigatuma ahagarikwa ku kazi.
Ku wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga ni bwo Nyiraneza yahagaritswe ku kazi n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu azira kohereza umutetsi mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umushyitsi mukuru wari uhagarariye akarere.
Ni igikorwa cyabereye ku mashuri ya Nkama mu Rugerero ku wa 03 Kamena 2022. Mu busanzwe Gitifu wa Rugerero ni we wagombaga guhagararira akarere nk’umushyitsi mukuru muri uriya muhango, gusa aza kohereza Nyiraneza nk’uwagombaga kumuhagararira ariko na we ntiyaboneka.
Uyu mudamu avuga ko umunsi igikorwa kibaho yari afite izindi gahunda, zirimo gusoza ibikorwa by’itorero, umuhango wo kwibuka ku kigo cy’amashuri cy’ahitwa ku Gitega ndetse n’indi nama yagombaga kwitabira ku murenge.
Avuga ko bijyanye no kuba Gitifu yaramumenyesheje ko agomba kujya kumuhagararira atinze [ngo yabimubwiye saa tanu] kandi yari afite akazi kenshi, ngo byabaye ngombwa ko na we ashaka uko abigenza; birangira yohereje Mbarushimana Jean Claude usanzwe ukora akazi ko guteka muri College de Gisenyi Inyemeramihigo guhagararira akarere muri uriya muhango.
Ubuyobozi bw’umuryango IBUKA mu Rugerero buvuga ko kwerekana Mbarushimana nk’umushyitsi mukuru muri uriya muhango byatumye bamwe mu barokotse bagira ikibazo cy’ihungabana. Buvuga kandi ko kumwohereza muri uriya muhango bubifata nko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyiraneza cyakora cyo avuga ko yahisemo kwitabaza Mbarushimana akamusaba guhagararira umurenge, bijyanye no kuba asanzwe ari umutoza w’intore ku rwego rwawo, ikindi na we akaba yari afite ubutumire bwo kwitabira uriya muhango.
Bivugwa ko impamvu ubwitabire bwa Mbarushimana bwateje ikibazo ari uko se umubyara yagize uruhare muri Jenoside, gusa Nyiraneza avuga ko ntabyo yari asanzwe azi.
Uyu mukozi w’akarere ka Rubavu yikomye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero amushinja kumugambanira, nyamara ngo ari we wagakwiye kubazwa amakosa yabayeho. Uwo munsi Gitifu twari twirirwanye, ariko natunguwe no kubona mu gitondo anyandikisha ibaruwa isaba ibisobanuro.
Avuga ko uyu muyobozi nta rwandiko cyangwa ubutumwa bumusaba kujya kumuhagararira yigeze amwandikira, ahubwo akaba yaratunguwe no kuba yarahamagaye ku karere amugambanira.
Ati: “Bwa mbere [Gitifu] baramubwiye bati ’ni wowe wapfobeje, ahita abimbirinduriraho aravuga ati SEO namwohereje aranga. We ni ko ameze buri igihe iyo abonye yakoze ikosa ararikwepa.”
Nyiraneza avuga ko yababajwe cyane no kuba akarere kihutiye kumuhana nyamara katarigeze kareba ku mpamvu zatumye atitabira uriya muhango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, Murenzi Augustin, avuga ko yatunguwe no kuba Nyiraneza yarohereje muri uriya muhango undi muntu nyamara atari yigeze amumenyesha ko atari buboneke.
Ati: “Birasanzwe muri administration kuba habaho delegation cyane ko uyu mukozi nohereje [kwibuka] abifite mu nshingano, kandi ntiyigeze amenyesha ko yagize ikibazo cyo kuba ataribuboneke. Natunguwe no kumva yohereje undi muntu utazwi n’umurenge.”
Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko ko uretse kuba bwahagaritse uriya mukozo bunasaba inzego bireba kumukurikiranaho ibyaha birimo icyo gupfobya Jenoside.
Meya Kambogo Ildephonse yagize ati: “Ikosa yakoze rirahanirwa, ariko nanone urwego rw’ubutabera rugomba kubikurikirana. Kuko gupfobya, ingengabitekerezo; ibyo byaha byose bigomba gukurikiranwa n’urwego rw’ubutabera.”
Meya Kambogo yasobanuye ko kuba akarere karahagaritse uriya mukozi biri mu rwego rwo kugira ngo inzego bireba zikurikirane icyihishe inyuma y’amakosa yakoze.