Umusirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, mu gace kakunze kunyurwamo n’abarwanyi ba FDLR.
Amakuru avuga ko byabaye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kane ubwo uyu musirikare wa Congo yarimo yirukanka ku bana bari baragiye intama ashaka kuzibaka.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga, yatangaje ko uyu musirikare yarashwe kuko ‘yambutse umupaka’. Umurambo we ukaba washyikirijwe abayobozi ba Congo ku mupaka wa Kabuhanga.
Ikibaya gihuza u Rwanda na RDC gikunze kurasirwamo abantu bagerageza kwinjiza magendu mu gihugu n’abasirikare ba FARDC barenze umupaka bakaraswa bitiranwa n’abanzi.
Ni naho abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba (FDLR) bakunze kunyura bagahungabanya umutekano mu bitero bitandukanye bagiye bagaba mu mirenge ituriye iki kibaya ariyo; Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe.
Muri Kamena uyu mwaka igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko hari umusirikare wa RDC warashwe ubwo yinjiraga ku mupaka warwo wa “Petite Barrière” akarasa abapolisi bari ku burinzi no ku baturage bambukaga umupaka.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF rivuga ko ahagana saa 08:45 z’igitondo, umusirikare wa FARDC utatangajwe amazina, yinjiye ku mupaka wa “Petite Barrière” arasa ku nzego z’umutekano z’u Rwanda no ku baturage bambukaga umupaka.
Rikomeza rigira riti “Yakomerekeje Abapolisi b’u Rwanda babiri. Mu kwitabara, Umupolisi w’u Rwanda wari mu kazi, yirwanyeho na we ararasa, arengera abasivile bambukaga umupaka n’abakozi bo ku mupaka.”
Umusirikare wa RDC yari ageze muri metero 25 ku butaka bw’u Rwanda.
Inkuru bijyanye: Rubavu: Umusirikare wa FARDC arasiwe ku mupaka nyuma yo kwinjira arasa abapolisi b’u Rwanda