Umusore utari wamenyekana yasanzwe yapfuye aho yararaga izamu mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu inzego zibishinzwe zikaba zatangiye iperereza kuri uru rupfu.
Nyakwigendera ko yari azwi ku izina rya Jado. Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 07 Werurwe 2022, ubwo bamusangaga aryamye hasi imbere y’inzu yarindaga iherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo mu Mudugudu wa Gikarani.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yahamije aya makuru avuga ko babiri mu bakekwa bafashwe.
Ati “Bikekwa ko urupfu rwe rwakomotse ku mirwano yamuhuje n’uwitwa Musabyimana Callixte nawe wakomeretse akaba yajyanwe kwa muganga.”
Tuyishime yasabye abaturage kurushaho kubana neza bakirinda amakimbirane, bagaharanira iterambere rinajyana no kwicungira umutekano babigizemo uruhare.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi mu iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo.