Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwafashe umwanzuro wo kwirukana umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero uvugwaho kohereza umukozi utekera abanyeshuri guhagararira ubuyobozi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byabaye kuwa 3 Kamena 2022 ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku kigo cya GS Nkama.
Kubera ko yagombaga gusezeranya abageni yahisemo kohereza umukozi ushinzwe uburezi Nyiraneza Espérance ni uko nawe yoherezayo uwitwa Mbarushimana Jean Claude utekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo.
Uyu mukozi utekera abanyeshuri yoherejwe nk’ugomba guhagararira ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu. Ibintu Ibuka yavuze ko ari ugupfobya.
Byaje kumenyekana uyu mukozi amaze gushyira indabo ku rwibutso rwo muri iki kigo, Abarokotse Jenoside batangira guhahamuka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yahise ahagamagaza Nyiraneza Espérance nuko nawe azana ibaruwa yemera amakosa asaba imbabazi.
Amakuru atugeraho yemeza ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin yakoze raporo igaragaza iki kibazo igeze ku buyobozi bw’akarere biragorana gufata umwanzuro bahuriyeho.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Rugerero, Habiyaremye Abdulkarim, yavuze ko kuba ubuyobozi bwarohereje umutetsi wo mu kigo byafaswe nko gupfobya Jenoside kuko byatumye benshi bahahamuka.
Ati “Kubona yaroherejwe na we akohereza umutetsi wo muri College Inyemeramihigo kandi akaza nk’umushyitsi mukuru ahagarariye ubuyobozi, byaratubabaje nk’abarokotse ni ugupfobya byatumye abenshi muri twe bahahamuka.”
Yakomeje yibaza impamvu ubuyobozi butohereje ba gitifu b’utugari kandi umwe yaraje gusa agafatwa nk’umuturage usanzwe umutetsi akaba ari we ufatwa nk’umushyitsi mukuru.
Umwe mu bayobozi b’akarere bavuganye n’itangazamakuru yatangaje ko bamaze gufata umwanzuro wo kwirukana Nyiraneza Espérance.