Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira hari umuturage wo mu karere ka Rubavu wakomerekejwe n’isasu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Guverinoma mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo ku wa Mbere, yavuze ko isasu ryakomerekeje uyu muturage ryaturutse mu mirwano yahuzaga imitwe ishyigikiwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni imirwano ku wa Mbere yahuje inyeshyamba zo mu mutwe wa APCLS n’undi witwa UFDPC, ikaba yarumvikanyemo intwaro zirimo n’iziremereye.
Iyi mitwe yombi imaze igihe ifasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo na M23 ku wa Mbere yarwaniye mu gace ka Kanyaruchinya gaherereye mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Goma, bikavugwa ko ubushyamirane bwayo bushingiye ku kutumvikana ku ngingo zirimo ugomba kugenzura Teritwari ya Nyiragongo ndetse n’uburyo bwo gusaranganya ibyo iyi mitwe yombi yasahuye ubwo yari ihanganye na M23.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko umugabo wakomerekejwe n’isasu ry’iriya mitwe kuri ubu “ari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Cyanzarwe.”
U Rwanda ruvuga ko “ruhangayikishijwe n’ubufasha n’imikoranire bikomeje kugaragara hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FDLR, indi mitwe yitwaje intwaro n’abacanshuro b’amahanga, hahonyorwa ibyemezo by’ibiganiro by’i Luanda na Nairobi.”
Rwavuze ko ruzakomeza ibikorwa byo kwirindira umutekano no kubungabunga ubusugire bw’igihugu.
Ruti: “U Rwanda ruzakomeza gahunda zo kwirwanaho no kwirinda ivogerwa ry’ikirere n’imipaka byacu, ndetse ruzahagangana n’igitero gishobora kwinjira mu Rwanda kivuye ku mitwe yitwaje intwaro iyo ariyo yose mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’ituze by’Abanyarwanda n’abarutuye.”
Imitwe Leta ya Congo yise Wazalendo yarashe umuturage w’u Rwanda nyuma y’umunsi umwe ikoreye imyiyereko ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma, mu bisa nko gutanga umuburo w’uko yiteguye gutera u Rwanda.