Umuturage utuye mu karere ka Rubavu umurenge wa Rugerero mu mudugudu wa Gisa akagari ka Gisa yibwe ihene zirindwi mu icumi yari atunze nyuma bazisanga mu wundi mu dugudu bamaze kubagamo izigera muri esheshatu.
Ni ihene z’umuturage witwa Rwangabo Leonard aho yatangarije Umuseke ko izi hene yazibwe mu masaha y’ijoro ryo ku wa gatatu, bucyeye bwaho ku wa kane nibwo yatabaje avuga ko yibwe ihene ze zirindwi, muri ako kanya ngo bahise batangira gushakisha basanga ngo izo hene zabagiwe mu mudugudu wa Rusongati mu rugo rw’umugore witwa Umuhoza Oliva w’imyaka 21.
Muri urwo rugo zasanzwemo hari harimo abagore barimo; Uwamahoro Falida w’imyaka 25 wo mu mudugudu wa Cyanika, Byamungu Saidath wo mu Gisa, na Mudateba Media wo mu mudugudu wa Cyanika. Aba bagore bose bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwiba aho bajyanwe kuri RIB sitasiyo ya Rugerero.
Rwangabo Leonard yabwiye Umuseke ati “Mu masaha y’ijoro nka saa tatu nibwo twagiye kuryama, mu gitondo nibwo twabyutse dusanga bazibye. Twatangiye gushakisha dushaka uburyo twazibona, nyuma dusanga bazibaze.”
Uyu muturage yavuze ko basanze aho zabagiwe hari imitwe y’ihene esheshatu bikekwa ko imwe yari yamaze kugurishwa.
Ati “Twazisanze mu rugo rw’umuturage w’umugore, bazibaze ari kumwe n’abandi bantu batatu.”
Amakuru avuga ko kugeza ubu abagera kuri batanu barimo abagabo babiri n’abagore batatu bamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Rugerero mu rwego rwo gukora iperereza ngo hamenyekane uri inyuma y’ubwo bujura.