Umuturage wo mu karere ka Rubavu witwa Akumuntu Anastase agendana iryinyo yakuwe n’abagizi ba nabi nyuma yaho bamukubise rikavamo ariko akaba atarahawe ubutabera bityo akaba arigendana mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso.
Ni mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu aho uyu mugabo Akumuntu Anastase avuga ko yagiye ku iduka kugura ibintu agatungurwa nuko nyiri iryo duka yahise amukubita ingumi ku munwa iryinyo rigahita rivamo nyuma akamubwira ko yamwibesheho ko yamwitiranyije n’umugabo wagiye kumurega avuga ko ngo acuruza inzoga.
Uyu mugabo avuga ko nyuma yo kumukuramo iryinyo ngo bamuhaye amafaranga ibihumbi icumi ayo mafaranga akayanga cyane ko ngo nta rugingo rwagura ayo mafaranga.
Yagize ati:” Bambwiye ko banyitiranije n’undi maze nyuma baza kumpa ibihumbi 10 ndabyanga kuko bankuyemo urugingo kandi nta rugingo rwagura ayo mafaranga”
Akomeza avuga ko ubu asigaye agendana ipfunwe kubera igihanga afite aho iryo ryinyo ryavuye. Ati:” Ubu sinaseka kuko mba mfite ipfunwe ryuko mfite inyinya kandi ntarayivukanye”
Iri ryinyo bakuye uyu mugabo ubu yirirwa arigendana mu mufuka mu rwego rwo kudasibanganya ibimenyetso akavuga ko atarijugunya kuko aricyo kimenyetso afite azajyana mu butabera.
Ibi kandi bishigikirwa n’abaturanyi be aho nabo bavuga ko kuba yarabitse iryinyo bamukuye ngo ari byiza kuko azaryereka ubuyobozi bikaba byamurenganura.
Umuyobozi w’umurenge wa Rugerero Murenzi Augustin arasaba uyu mugabo kwegera ubuyobozi bukamuhuza n’inzego zirimo RIB bakamufasha gusa Akumuntu avuga ko yagiye kuri RIB igahamagaza uwo wamukuye iryinyo akanga kwitaba nkuko TV1 dukesha iyi nkuru ibitangaza.